Jose Chameleon yimutse ku mpamvu z’umutekano we

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 4 Gashyantare 2013 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’urupfu rw’umusore witwikiye mu rugo kwa Jose Chameleone ahitwa Seguku, agakomeza gushinjwa n’umuryango we ko yagize uruhare mu urupfu rwe, Chameleon yafashe icyemezo cyo kwimuka ku mpamvu z’umutekano we.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Chimpreports avuga Chameleon yagiye gutura ahitwa i Muyenga mu Mujyi wa Kampala.
Abantu bamwe bavuga ko ngo bishoboka ko Karamagi yitwitse agamije kubangamira umutekano wa Chameleone n’umuryango we.
Chameleone yashimangiye ko ubu we n’itsinda ry’abahanzi (...)

Nyuma y’urupfu rw’umusore witwikiye mu rugo kwa Jose Chameleone ahitwa Seguku, agakomeza gushinjwa n’umuryango we ko yagize uruhare mu urupfu rwe, Chameleon yafashe icyemezo cyo kwimuka ku mpamvu z’umutekano we.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Chimpreports avuga Chameleon yagiye gutura ahitwa i Muyenga mu Mujyi wa Kampala.

Abantu bamwe bavuga ko ngo bishoboka ko Karamagi yitwitse agamije kubangamira umutekano wa Chameleone n’umuryango we.

Chameleone yashimangiye ko ubu we n’itsinda ry’abahanzi abereye umuyobozi rya “Leone Island” kuri ubu bari kuba i Muyenga mu mujyi wa Kampala.

Inzu ya Jose Chameleon

Chameleon Ubushinjacyaha bwamugize umwere mu minsi ishize, busanze nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’uwo musore.

Jose Chameleone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza