Kim Kardashian atwite umwana wa Kanye West

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 31 Ukuboza 2012 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian ukora kuri televiziyo, baratangaza ko bizeye kubyara umwana mu minsi iri imbere nk’uko Kardishian yabishimangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Ukuboza 2012.
"Ni byo jye na Kanye twiteze uruhinja." Uku ni ko Kardashian yatangaje ku rubuga rwe bwite rwa ’nternet’.
Kuri uru rubuga Kardashian yakomeje agira ati "Dutegereje kugira intangiriro nziza z’umwaka wa 2013."
Kim Kardashian w’imyaka 32 yatangiye gushyuha mu by’urukundo rwe na Kanye West (...)

Umuraperi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian ukora kuri televiziyo, baratangaza ko bizeye kubyara umwana mu minsi iri imbere nk’uko Kardishian yabishimangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Ukuboza 2012.

"Ni byo jye na Kanye twiteze uruhinja." Uku ni ko Kardashian yatangaje ku rubuga rwe bwite rwa ’nternet’.

Kuri uru rubuga Kardashian yakomeje agira ati "Dutegereje kugira intangiriro nziza z’umwaka wa 2013."

Kardishian na West bavuga ko biteguye kubyara umwana

Kim Kardashian w’imyaka 32 yatangiye gushyuha mu by’urukundo rwe na Kanye West muri Mata 2012, nyuma y’amezi atandatu asabye gutandukana n’umukinnyi wa Basketball Kris Humphries. Uyu bari bashyingiranywe mu gihe cy’iminsi 72 (amezi abiri hafi n’igice), icyakora magingo aya itandukana ryabo ntiriremezwa.

Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters avuga ko Kardashian atwite kuva mu byumweru bigera kuri 12 bishize, ni ukuvuga amezi abarirwa muri atatu.

Batewe bishimiye ko bagiye kubona umwana

Kanye West w’imyaka 35 ni we wabaye uwa mbere mu gutangaza inkuru y’uko Kardashian atwite, ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Atlantic ku cyumweru.

Aririmba, Kanye West yaragize ati “Imana yatuzaniye umugambi mushya nshuti! ’Kuko ubu untwitiye umwana.’”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza