Umuraperi w’umunyamerika Rick Ross, mu ijoro ry ku cyumweru tariki 28 Mutarama rishyira kuwa mbere yasimbutse urupfu ubwo imodoka yarimo mu muhanda Las Olas muri Leta ya Florida yaraswaga urufaya rw’amasasu n’umuntu wari mu modoka yari yakomeje kumugenda runono.
Umushoferi wari utwaye Rick Ross n’umukobwa buzura muri iki gihe Shateria Moragne-el mu modoka Rolls Royce yo mu bwoko bwa Phantom yahise ayikata bwangu agerageza gushaka uburyo ayo masasu atagera ku modoka, ahita agonga urukuta rw’inzu yari hafi y’umuhanda.
NBC6 dukesha iyi nkuru yatangaje ko polisi yo muri Florida yasanze ibisigazwa by’amasasu agera kuri 12 mu muhanda imodoka ya Rick Ross yarasiwemo.
Hagati aho umuraperi 50 Cent, umwe mu banga urunuka Rick Ross, akimara guta mu gutwi ukuraswa kwa mugenzi we, yihutiye kugira icyo abivugaho kuri Twitter aho yagize ati "Hahah cyagonze urukuta? Lol, wacyeka ko ari ibintu byapanzwe. Nta n’isasu na rimwe ryafashe imodoka!"
Hari hashize igihe gito abagize itsinda ry’i Chicago ryiyise The Black Gangster Disciples bigambye ko bazivugana Rick Ross, nyuma yaho uyu avugiye amagambo ku muyobozi w’iryo tsinda Larry Hoover mu ndirimbo yise B.M.F (Blowin’ Money Fast).
Ubwicanyi mu bahanzi baririmba mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwakunze kubaho, ku buryo kuri ubu hamaze gupfa abaraperi batari bacye barashwe barimo Notorious B.I.G., Tupac Shakur cyangwa se Big L.


TANGA IGITEKEREZO