Rihanna avuga ko akundana na Chris Brown kurusha uko bakundanaga mbere

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko ibyamamare mu muziki Rihanna na Chris Brown bakoranye indirimbo bise Nobody’s Business mu Gushyingo 2012 bakanagaragara mu bindi bikorwa bari kumwe nko kwifotozanya, ibihuha byakomeje gukwirakwira ko basubiranye ariko ntihagire n’umwe muri bo ugira icyo abivugaho ariko Rihanna aratangaza ku mugaragaro ko yamaze kwiyunga na Chris Brown kandi ko ari inshuti kurusha uko bakundanaga mbere.
Kuri uyu wa 31 Mutarama 2013, Rihanna w’imyaka 24 y’amavuko, yatangarije ikinyamakuru Rolling (...)

Nyuma y’uko ibyamamare mu muziki Rihanna na Chris Brown bakoranye indirimbo bise Nobody’s Business mu Gushyingo 2012 bakanagaragara mu bindi bikorwa bari kumwe nko kwifotozanya, ibihuha byakomeje gukwirakwira ko basubiranye ariko ntihagire n’umwe muri bo ugira icyo abivugaho ariko Rihanna aratangaza ku mugaragaro ko yamaze kwiyunga na Chris Brown kandi ko ari inshuti kurusha uko bakundanaga mbere.

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2013, Rihanna w’imyaka 24 y’amavuko, yatangarije ikinyamakuru Rolling Stone mu kiganiro ko ubu yamaze kwiyunga na Chris brown, dore ko yamuzizaga ko yamukubise mu mwaka wa 2009. Ati “Ubu nafashe icyemezo cyo kongera kwishima kandi sinzemerera uwo ari we wese uzashaka kuntandukanya na we. N’ubwo ryaba ikosa rizaba ari iryanjye bwite, nyuma yo kubaho mu burakari n’umwijima ubu ndashaka kubaho mu kuri!”

Rihanna yatangaje ko n’ubwo yari yaratandukanye na Chris Brown yakomeje kumwiyumvamo no kumukunda, yongeraho ko umubano wabo ugiye gutandukana n’uwo bari bafitanye mu bihe bashwanaga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza