Rihanna yongeye gusubira mu butabera


Yanditswe kuya 7-07-2012 - Saa 07:02' na Teddy Kamanzi

Umuhanzikazi Rihanna ukomoka muri Barbade, ari mu butabera arega abahoze ari ababitsi be ko bamunyaze akayabo k’amadorari.

Rihanna uheruka mu butabera arega uwahoze ari umukunzi we Chris Brown ubwo yamukubitaga yongeye gusubira kurega ababitsi bamunyaze akayabo k’amadorari bo mu kigo cya Berdon LLP cyamubikiraga umutungo we kuva agitangira umwuga we wo guhanga afite imyaka 16.

Avuga ko iki kigo cyamunyaze ayo mafaranga ubwo yari yaragiye gukora ibitaramo nyuma yo gushyira ahagaragara album ye ya kane "Last girl on Earth" yatangiye gukora kuva mu kwezi kwa kane 2010 kugeza mu kwezi kwa gatatu 2011, iyi album kimwe n’izindi 4 yakoze mu myaka itanu ishize zose yazungukiyemo.

Nk’uko tubikesha Star Agora, mu gihe Rihanna yarari mu bitaramo bitandukanye, ababitsi be baryaga 20% ry’umutungo we ubwo nyirubwite we yabonaga 6%, ibyo byatumye tariki 5 Nyakanga 2012 Rihanna ajyana ikirego mu rukiko rwo mu mujyi wa Manhattan arega abo babitsi bamuhemukiye bari baratanye muri 2010 ku bibazo batumvikanagaho neza.

Kubw’ubu bujura Rihanna avuga ko yakorewe, bizamusaba igihe kitari gito kugira ngo abashe gukusanya amafaranga bataramenya umubare neza n’inyishyu y’akababaro ariko bagereranije uburyo ibitaramo bye byitabirwaga n’abantu benshi ni amafaranga menshi.

IBITEKEREZO
yihangane bibaho
Musubize17.08.2012 saa 07:51
di

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!