Rihanna yafashije Drogba kubyina intsinzi

Yanditswe na
Kuya 23 Gicurasi 2012 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Bimaze kugaragara ko Rihanna ari kongera ibishya muri iki gihe ku rwego rwo hejuru ndetse no kwishimisha cyane nta kwitangira aho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyuyari ari i London mu Bwongereza yitabiriye igitaramo cya Jay-Z na Kanye West bari maze agaragara ari kumwe na Drogba.
Uyu muririmbyikazi bigaragara ko yari yasinze, ku wa gatandatu nimugoroba yasohokanye n’inshuti ze mu kabyiniro ka O2(Oxygen) gaherereye muri uwo mujyi.
Ageze muri ako kabyiniro yahuriyemo n’umukinnyi w’umupira (...)

Bimaze kugaragara ko Rihanna ari kongera ibishya muri iki gihe ku rwego rwo hejuru ndetse no kwishimisha cyane nta kwitangira aho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyuyari ari i London mu Bwongereza yitabiriye igitaramo cya Jay-Z na Kanye West bari maze agaragara ari kumwe na Drogba.

Uyu muririmbyikazi bigaragara ko yari yasinze, ku wa gatandatu nimugoroba yasohokanye n’inshuti ze mu kabyiniro ka O2(Oxygen) gaherereye muri uwo mujyi.

Ageze muri ako kabyiniro yahuriyemo n’umukinnyi w’umupira Didier Drogba wari uri kwishimira itsinzi y’ikipe ye ya Chelsea yari imaze gutwara Champions League hamwe na bamwe muri bagenzi be bakinanaga.

Uyu mukinnyi n’ubusanzwe wikundira abagore ndetse akanashimishwa no gukikizwa n’abagore beza byaramushimishije cyane kuba hamwe na Rihanna iryo joro.

Gusa ntawe uzi uko baje gutandukana ariko yari yasinze cyane nk’uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter.

Yagize ati : « Urabizi ko ubuzima buba bwiza iyo ubyutse mu gitondo waraye usinze !!!!! Umenya ko waraye wishimye nijoro iyo ubyutse ukajya mu cyumba cy’inshuti yawe mubana uyibaza uko wageze ku buriri bwawe. Ese nigenzaga?, Naba nigeze kugwa se?, Bari bantwaye se? »

Byaje rero gutuma Rihanna n’indege yari kumutwara imusiga ahitamo kwigumira mu buriri kugeza ubwo abashinzwe isuku aribo bamusohohe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza