Rihanna yaherekeje Chris Brown i Abidjan muri Cote d’Ivoire

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 30 Ukuboza 2012 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Abahanzi Rihanna na Chris Brown, bagiye gusangirira umunsi mukuru w’itangira ry’umwaka wa 2012 mu gihugu cya Cote d’Ivoire muri Afurika, aho Rihanna yaherekeje uwo bakundanye bakaza gutandukana mu mwaka w’2009.
Rihanna kuri twitter ye yagaragaje ko ari kumwe na Chris Brown mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire, ahazabera igitaramo cya ‘Kora Awards’, cyo guhemba abahanzi b’Abanyafurika bitwaye neza.
Mu mashusho yashyizwe kuri Youtube bagerayo, Rihanna na Chris Brown n’ikipe ibaherekeje bagaragaye (...)

Abahanzi Rihanna na Chris Brown, bagiye gusangirira umunsi mukuru w’itangira ry’umwaka wa 2012 mu gihugu cya Cote d’Ivoire muri Afurika, aho Rihanna yaherekeje uwo bakundanye bakaza gutandukana mu mwaka w’2009.

Rihanna kuri twitter ye yagaragaje ko ari kumwe na Chris Brown mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire, ahazabera igitaramo cya ‘Kora Awards’, cyo guhemba abahanzi b’Abanyafurika bitwaye neza.

Mu mashusho yashyizwe kuri Youtube bagerayo, Rihanna na Chris Brown n’ikipe ibaherekeje bagaragaye basohoka mu ndege mu masaha y’igicuku.

Rihanna na Chris Brown ubwo bageraga muri Cote d'Ivoire

Rihanna yagaragaye ku kibuga cy’indege yambaye amadarubindi y’umukara, imyenda yoroshye nk’iya siporo cyangwa urugendo, imeze nk’iyo Chris Brown na we yari yambaye.

Chris Brown yatinze kugera muri Cote d’Ivoire. Igitaramo yari yatumiwemo gikomeye kurusha ibindi mu guhemba abahanzi ku rwego rwa Afurika cyigizwa inyuma, bitewe no gutegereza Rihanna.

Abategura aya marushanwa, bavuga ko bateganya kuzazana umuhanzi Lil Wayne cyangwa Beyonce umwaka utaha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza