Umwe mu bashinze itsinda rya muzika Bee Gees, Robin Gibb w’imyaka 62 yapfuye ku cyumweru tariki 20 Gicurasi azize indwara ya kanseri.
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru TMZ, inkuru y’urupfu rwa Robin yamenyekanye ubwo kuri uwo munsi umuryango we watangaga itangazo ryo kubika.
Yari amaze imyaka igera kuri ibiri azi ko arwaye kanseri y’urutirigongo n’umwijima.
Yajyaga ajya mu bitaro hato na hato. Yabiherukagamo muri Mata 2012 ubwo yamaraga muri koma iminsi 10, kuva tariki 14 Mata 2012 kugeza tariki 24 z’uko kwezi.
Robin Gibb yari umuhanzi w’Umwongereza ufite impano, mu mwaka w’1958 nibwo afatanyije n’abavandimwe babiri, Barry na Maurice batangije Bee Gees.
Nk’uko tubikesha BBC, Bee Gees yagiye itsindira ibikombe byinshi kandi ni n’imwe mu matsinda yagurishije ibihangano byinshi ku isi.
Bee Gees yabashije kugurisha imizingo y’indirimbo(albums) irenga miliyoni 200 mu 1960.
Cyane cyane album zayo enye zakunzwe arizo “Stayin’ Alive”, “How Deep Is Your Love”, “Massachusetts” na “Night Fever”.
Robin apfuye akurikira mugenzi we wo muri iryo tsinda akaba n’impanga ye, Maurice wapfuye muri 2003 azize indwara, yari afite imyaka 53 y’amavuko.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Eva Longoria yerekanye ubwambure bwe
19.05.2013 |
|
Biravugwa ko Beyonce yaba atwite
19.05.2013 |
|
Chris Brown ahangayikishijwe n’abamutera ubwoba bwo kumwica
19.05.2013 |
|
Juliana arahakana avuga ko nta rukundo arimo na Ian
17.05.2013 |
|
Tanzaniya : Amagambo umuhanzi Lady Jaydee yanditse kuri twitter amugejeje mu nkiko
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |