Tony Parker yahuye n’insanganya ubwo Drake na Chris Brown barwanaga bapfa Rihanna


Yanditswe kuya 16-06-2012 - Saa 15:49' na Kagenza C.

Tony Parker, umukinnyi wa Basketball w’umufaransa w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, kuri ubu arwaye ibisebe yatewe n’intambara hagati ya Drake na Chris Brown, ubwo barwaniraga muri night club/boite de nuit yitwa W.I.P iherereye I Manhattan muri New York.

Nk’uko bitangazwa na TMZ, Tony Parker yarimo yishimana n’inshuti ze ubwo Chris Brown na Drake ku rundi ruhande barimo baganira, gusa bidatinze ubwumvikane bucye bwaje kuzamuka hagati ya Chris Brown na Drake, ubwo uyu, nk’uko byemezwa n’umwe mu bari aho, yabwiraga Chris Brown amagambo agira ati : ““Fata ko nsigaye ndongora umugore wakunze kurenza abandi”, aha akaba yaramubwiraga Rihanna, n’uko undi si ukurakara arasara arasizora, intambara irota ityo, baterana amacupa y’inzoga.

Nyuma y’iyo mirwano yaje guhosha ndetse na Polisi ikahagoboka, byatangajwe ko abantu batanu bayikomerekeyemo, muri bo harimo Tony Parker ukina muri NBA mu ikipe ya Sun Antonio Spurs watangaje ko gukomereka kwe byatewe n’uko yarimo ahihibikana ngo inshuti ye y’umukobwa bari kumwe itahagirira ikibazo na gito.

Kuwa Kane w’iki cyumeru Chris Brown yifashishije Twitter yahise ashyira ahagaragara ifoto igaragaza igikomere yagize ku kananwa nyuma y’imirwano hagati ye Drake, iyo foto ikaba yari iherekejwe n’amagambo akarishye ndetse n’ibitutsi yatukaga Drake, avuga ko ibyabaye harimo ubunyamaswa bukomeye.

Tubibutse ko Chris Brown na Rihanna bakundanye bishyira cyera, umunsi imwe uwo musore yihererana umukunzi we aramukubita amuvusha amaraso kugera mu maso, aha hari mu mwaka wa 2009, icyo gihe bahita batandukana.

Ku rundi ruhande muri iki gihe, Rihanna ntafitanye umubano mubi na Drake, ndetse kugeza ubu bamaze gukorana indirimbo ebyiri zakunzwe cyane ; iyo bise “What’s my name” ndetse n’iyo bise “Take care” iheruka gushyirwa ahagaragara.

Urukundo rukiri rwose hagati ya Rihanna na Chris Brown
Rihanna nyuma yo gukubitwa na Chris Brown, mu maso he hangiritse bikomeye...
Aha ni igihe rwari rugeretse gahati ya Rihanna na Chris Brown
Rihanna na Drake mu ndirimbo 'What's my name'
Drake na Rihanna bari gutarama mu muhango wo gutanga ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 53
Drake na Rihanna mu mashusho y'indirimbo baheruka gushyira ahagaragara baririmbana bise "Take care"
Igikomere Chris Brown yatewe na Drake mu mirwano bagiranye bapfa Rihanna
IBITEKEREZO
birabaje ? ariko niyisu bireho amuteteshe
Musubize28.04.2013 saa 00:15
mugaruradeo
ruriya s'urukundo n'ampuru gukomereka bigeze hariya bazamugabana bate ?
Musubize21.08.2012 saa 01:55
sylvie
nuko drake uri umugabo pe !yamenyereye gukubita rihana none aguye kuri umusore !uramwemeje pe !
Musubize18.06.2012 saa 13:52
YVAN
haahaa nta mahoro yababi !!
Musubize17.06.2012 saa 14:55
innopooo
BABA BAHAZE SHA ! TONY (N'ubwo ntamuzi) NAGIZE NGO YAKOMERETSE ARIMO KUBAKIZA, NAHO NGO YAHIHIBIKANAGA NGO INSHUTI YE Y'UMUKOBWA ITAHAKOMEREKERA ? ARIKO NARUMIWE KOKO !
Musubize16.06.2012 saa 15:46
BARAHAZE
Mubuzi ubundi ntakurwanira umugore cg umukobwa mukundana niba umufatanye nuwundi umenyeko wowe atagukunda nagato Warangiza ugatumwanya ngurimo urarwana numugabo umusanganye ngugomba kwereka Uwomugore Kowamukundaga da ? Bakavanaho Bakumena ijisho . None kuki abayakundanye nuwomuntu kandi aziko uhari ? Ubwo uwomuntu wumvako abagukunda ?
Musubize16.06.2012 saa 15:30
nindorera alberic
Drake ni ikibwa kabisa, nubwo Chris nawe ari umunyamafuti, ariko kandi Rihanna is too cheap ! azabazenguruka booooseeeeeee. very very LOW.
Musubize16.06.2012 saa 13:00
oh my !
niki se kindi abirabure bo muri america bashoboye atari uguterana amacupa ?
Musubize16.06.2012 saa 11:11
mabya
umuziki, NBA, Medecin, Astronomy, Presidency
17.06.2012 saa 12:20
h

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!