Tony Parker, umukinnyi wa Basketball w’umufaransa w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, kuri ubu arwaye ibisebe yatewe n’intambara hagati ya Drake na Chris Brown, ubwo barwaniraga muri night club/boite de nuit yitwa W.I.P iherereye I Manhattan muri New York.
Nk’uko bitangazwa na TMZ, Tony Parker yarimo yishimana n’inshuti ze ubwo Chris Brown na Drake ku rundi ruhande barimo baganira, gusa bidatinze ubwumvikane bucye bwaje kuzamuka hagati ya Chris Brown na Drake, ubwo uyu, nk’uko byemezwa n’umwe mu bari aho, yabwiraga Chris Brown amagambo agira ati : ““Fata ko nsigaye ndongora umugore wakunze kurenza abandi”, aha akaba yaramubwiraga Rihanna, n’uko undi si ukurakara arasara arasizora, intambara irota ityo, baterana amacupa y’inzoga.
Nyuma y’iyo mirwano yaje guhosha ndetse na Polisi ikahagoboka, byatangajwe ko abantu batanu bayikomerekeyemo, muri bo harimo Tony Parker ukina muri NBA mu ikipe ya Sun Antonio Spurs watangaje ko gukomereka kwe byatewe n’uko yarimo ahihibikana ngo inshuti ye y’umukobwa bari kumwe itahagirira ikibazo na gito.
Kuwa Kane w’iki cyumeru Chris Brown yifashishije Twitter yahise ashyira ahagaragara ifoto igaragaza igikomere yagize ku kananwa nyuma y’imirwano hagati ye Drake, iyo foto ikaba yari iherekejwe n’amagambo akarishye ndetse n’ibitutsi yatukaga Drake, avuga ko ibyabaye harimo ubunyamaswa bukomeye.
Tubibutse ko Chris Brown na Rihanna bakundanye bishyira cyera, umunsi imwe uwo musore yihererana umukunzi we aramukubita amuvusha amaraso kugera mu maso, aha hari mu mwaka wa 2009, icyo gihe bahita batandukana.
Ku rundi ruhande muri iki gihe, Rihanna ntafitanye umubano mubi na Drake, ndetse kugeza ubu bamaze gukorana indirimbo ebyiri zakunzwe cyane ; iyo bise “What’s my name” ndetse n’iyo bise “Take care” iheruka gushyirwa ahagaragara.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Juliana arahakana avuga ko nta rukundo arimo na Ian
17.05.2013 |
|
Tanzaniya : Amagambo umuhanzi Lady Jaydee yanditse kuri twitter amugejeje mu nkiko
17.05.2013 |
|
Chameleone yashimiye Goodlyfe ku gutorwa kwabo muri BET Awards
17.05.2013 |
|
Angelina Jolie arifuza gushyingirwa na Brad Pitt mu gihe cya vuba
15.05.2013 |
|
La Fouine yegukanye ibihembo byinshi muri ’Trace Urban Music Awards’
15.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |