Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2012, umuryango w’umuhanzi Whitney Houston hamwe na bamwe mu bantu bakomeye mu ruhando mpuzamahanga rwa muzika b’inshuti z’uyu muhanzi basezeye ku murambo we ku rusengero rwa New Hope Baptist Church muri Newark i New Jersey. Bamwe mu bahanzi bakomeye bari bahari harimo nka Chaka Khan, R. Kelly, Alicia Keys, Brandy, Roberta Flack, Jordin Sparks, Jennifer Hudson, Stevie Wonder, Ray J, wagaragaraga nk’inshuti ye muri iyi minsi (boyfriend) n’abandi. Hari hari kandi na Bobby Brown, wahoze ari umugabo we. Hari harimo kandi n’umwe mu bavugabutumwa bakomeye nka Pastor Joe Carter. Nyina wa Huston yagize ati :”Ruhuka mukobwa wanjye mu mahoro’”.
Foto : Dailymail

Renee Taylor, w’ahitwa Baltimore, Maryland agaragaza amagambo y’uko Houston yari umuntu urangwa n’urukundo

Kevin Costner, wakinanye Film na Houston, agira icyo amuvugaho

Mbere ho umunsi abantu bazanaga indabo mu kwibuka Whitney Houston

Bobby Brown afashe icyemezo cyo kwigendera imihango itarangiye

Bambaye imyambaro y’umukara baha icyubahiro nyakwigendera

Aha ni kuwa Gatanu nijoro abantu baza ahabereye imihango yo gusezera Houston

Pastor Joe Carter afungura imihango yo gusezera kuri Houston

Umuhanzi R. Kelly aririmba

Korali yaririmbye mu mihango yo gusezera Houston

Isanduku yari irimo umurambo wa Houston

Ifoto Houston aheruka kwifotozanya n’umukobwa we Bobbi Kristina umwaka ushize

Umwe mu bakunzi ba Houstona yandika avuga kuri Houston

Mu modoka yari itwaye umurambo wa Whitney Houston hagaragaragamo ifoto ye iri mu ibara rya zahabu

Mu rusengero, ahaciye akaziga ni aho nyina wa Houston yari yicaye

Bobby Brown ari gusuhuzwa n’umwe mu nshuti ze akigera ku rusengero

N’agahinda kenshi, Cissy Houston, w’imyaka 78, nyina wa Houston ari ahabereye imihango yo gusezera umukobwa we

Umuhanzi Mary J. Blidge aje gusezera bwa nyuma umuhanzi Whitney Houston

Imodoka yari irimo umurambo wa Houston iri imbere y’ahabereye imihango yo kumusezera bwa nyuma

Hakorwa imwe mu mihango gakondo yo mu mico y’umuhanzi Houston

Bobbi Kristina, umukobwa wa Houston ari ahagombaga gusezererwa nyina (aha ni mbereho umunsi umwe)

Imodoka yari itwaye umurambo wa Houston

Abakunzi b’umuhanzi Houston bagaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe

Bobby Brown yanze guteza ikibazo ahitamo kwigendera imihango itarangiye

Zimwe mu nshuti magara za Whitney Houston zigeze ku rusengero rwa New Hope Baptist, aho yashyinguwe

Umuhanzi Alicia Keys yihanagura amarira mu gusezera kuri Houston

Dionne Warwic, mubyara wa Houston avuga ijambo ryo guha ikaze abaje guherekeza Houston

Bobby Brown adanira na zimwe mu nshuti ze imbere y’urusengero rwari ruri kuberamo imihango yo gusezera kuri Houston

Stevie Wonder yinjira mu rusengero rwabereyemo imihango yo gusezera kuri Houston

Ifoto y’igitaramo cya nyuma Houston yari arimo muri Gashyantare tariki 9

Ubwo hinjizwaga umurambo wa Houston mu rusengero