“Abahanzi bareke kujijisha Abanyarwanda”

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 7 Mutarama 2013 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Nk’uko byongeye kugaragara mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku bunani, kubera inkubiri yo kuririmba imbonankubone iri mu muziki nyarwanda, bamwe mu bahanzi basigaye bazana gitari (guitar) cyangwa piano ku rukiniro, bakaba ari byo bifashisha kugira ngo badakoresha umuziki wa CD (playback), bityo abantu bakabagaya. Ibi nibyo Mani Martin agereranya no kujijisha abababona.
Nyuma y’icyo gitaramo twavuganye na Mani Martin, umwe mubahanzi b’Abanyarwanda bamaze kumenyerwa mu gukora (...)

Nk’uko byongeye kugaragara mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku bunani, kubera inkubiri yo kuririmba imbonankubone iri mu muziki nyarwanda, bamwe mu bahanzi basigaye bazana gitari (guitar) cyangwa piano ku rukiniro, bakaba ari byo bifashisha kugira ngo badakoresha umuziki wa CD (playback), bityo abantu bakabagaya. Ibi nibyo Mani Martin agereranya no kujijisha abababona.

Nyuma y’icyo gitaramo twavuganye na Mani Martin, umwe mubahanzi b’Abanyarwanda bamaze kumenyerwa mu gukora imbonankubone (live), agira ati “Icyo kintu mbona atari cyiza na gato. Ntugomba kujijisha abantu baje kutureba! Niba ari playback ni playback. Tuyitegure neza, tuyikore neza, nk’uko n’abandi baturushamo uburambe bayikora. Niba ari live tuyikore neza.”

Akomeza agira inama abahanzi bagenzi be, ko uwumva ashaka gukora igitaramo aririmba imbonankubone, yafata umwanya uhagije wo kubitegura neza, kandi ntakabuza yazabigereho ariko batagombye kujijisha abantu baje kutureba. Avuga ko muri iki gihe usanga abenshi babikora nk’umuhango.

Mani Martin anasaba Abanyarwanda gukura igitutu kubahanzi babasaba gucuranga imbonankubone, kuko ari ibintu bigoye, bihenze, bisaba umwanya kandi atari n’itegeko ko buri muhanzi wese agomba gukora atyo. Ati “Umuntu aba yavuye mu rugo agasiga umuryango we, akishyura amafaranga ye; kuza rero kumukorera akantu usa n’aho urimo kumwereka ko ari live urimo gukora, ni nko kumukinisha; njye ndumva atari n’umuco mwiza.”

Kamichi umwe mu bahanzi bazanye umucurangira piano muri iki gitaramo ati “Ni ukugaragaza ko na yo (live) dushobora kuyikora, byagaragazaga icyifuzo cyanjye cyo gukora live, ariko amafaranga nari nahawe atanyemereraga gufata band ngo dukorane imyitozo. Erega live iraryoha!”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza