Alarm Ministries igiye kumurika Album inakora indi

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 27 Ugushyingo 2012 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abakozi b’Imana bakora ivugabutumwa bakanaririmba, bazamurika Album (umuzingo) bise “Ubwihisho ni Yesu” tariki ya 23 Ukuboza 2012, aho bazanafatira (recording) undi muzingo mushya muri icyo gitaramo.
Urwihisho ni Yesu ni umuzingo ugizwe n’indirimbo 17 zose ubu zamaze gukorwa. Alarm Ministries yatekereje uburyo yamurika umuzingo wayo ariko ibirori byo kuwumurika bikazaba bifite agashya gatandukanye n’izindi zijya zimurikwa, ni ko guhitamo kuzaba bamurika umuzingo wabo ariko (...)

Itsinda ry’abakozi b’Imana bakora ivugabutumwa bakanaririmba, bazamurika Album (umuzingo) bise “Ubwihisho ni Yesu” tariki ya 23 Ukuboza 2012, aho bazanafatira (recording) undi muzingo mushya muri icyo gitaramo.

Urwihisho ni Yesu ni umuzingo ugizwe n’indirimbo 17 zose ubu zamaze gukorwa. Alarm Ministries yatekereje uburyo yamurika umuzingo wayo ariko ibirori byo kuwumurika bikazaba bifite agashya gatandukanye n’izindi zijya zimurikwa, ni ko guhitamo kuzaba bamurika umuzingo wabo ariko bakazakorera n’undi muzingo mushya muri icyo gitaramo.

Ni ukuvuga ko bazaririmba indirimbo nshya zabo na zimwe z’abahanzi bazaba batumiye muri icyo gitaramo nka Patient Bizima, Liliane Kabaganza n’abandi hari umuntu urimo kuzifata hanyuma izo nshya bafashe zikazaba ari zo zikora umuzingo bazamurika umwaka utaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa Alarm bwatangaje ko ibi bari basanzwe babikora, ariko kuri iyi nshuro ari bwo bigiye gusakazwa kuri benshi cyane kuko mbere hatashyirwagamo ingufu nk’izashyizwemo uyu mwaka.

Ubusanzwe abahanzi bajya mu nzu zagenewe gutunganya umuzika (studios) bakaba ari ho baririmbira n’indirimbo zikahatunganirizwa kugeza zirangiye. Alarm Ministries bo basanga bafite ubushobozi bwo kuzikorera mu bitaramo kandi zikaba nziza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza