00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarushanwa ya PGGSS ageze aharyoshe, i Rusizi haje abasaga ibihumbi 17

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 7 May 2012 saa 08:00
Yasuwe :

Abantu barenga ibihumbi cumi na birindwi bari bitabiriye igitaramo cyabereye muri Gare yo mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 5 Gicurasi 2012.
Aba bafana baranzwe n’ibyishimo, gufana no kwerekana ko bakunda abahanzi Nyarwanda.
Bimwe mu bihe bikomeye byagaragaje ko abafana bishimye cyane ni mu ndirimbo “Bomboribombori”, ya Riderman, indirimbo “Ndakwizera” na “Narashize” aho umuhanzi King James, indirimbo ze nka “Nsubiza”, ya umuhanzi Emmy, indirimbo “Iteka n’Iteka” ya Dream Boyz ndetse (…)

Abantu barenga ibihumbi cumi na birindwi bari bitabiriye igitaramo cyabereye muri Gare yo mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 5 Gicurasi 2012.

Aba bafana baranzwe n’ibyishimo, gufana no kwerekana ko bakunda abahanzi Nyarwanda.

Bimwe mu bihe bikomeye byagaragaje ko abafana bishimye cyane ni mu ndirimbo “Bomboribombori”, ya Riderman, indirimbo “Ndakwizera” na “Narashize” aho umuhanzi King James, indirimbo ze nka “Nsubiza”, ya umuhanzi Emmy, indirimbo “Iteka n’Iteka” ya Dream Boyz ndetse n’indirimbo “Akanyarirajisho” ya Jay Polly.

Joseph Mushyoma, umuyobozi wa East African Music (EAP), ifatanya na BRALIRWA gutegura iri rushanwa rya PGGSS II, yavuze ko icyatunguranye kurusha ari ubu bwitabire.

Yagize ati:”Iyi PrGGSS II yari nziza cyane, abantu twagize bari benshi, yari nini, bari benshi. Bigaragara ko itangiranye ingufu nyinshi bitanga icyizere ko abantu bazitabira n’ahandi ari benshi.”

Mu kwishimira abahanzi, abafana basubiragamo indirimbo zabo badategwa, bakamanika ibitambaro byiganjemo iby’umweru, ndetse abandi bakavuza induru babagaragariza ko babakunze.

Abashyushyabirori Mc Tino na Anitha barushijeho gutuma abantu bishima kubw’amagambo n’imikino byabo.

Umuyobozi wa Gare, umuyobozi wa Polisi, n’ubuyobozi bw’Akarere bwemeje ko ari ubwa mbere abantu bitabiriye igitaramo ari benshi nko muri iyi Roadshow.

Iki gitaramo cyabanje guhagarikwaho igihe kigera ku isaha n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro wari muke kubw’ibyuma byakeneraga umuriro mwishi.

Amwe mu mafoto:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages