Bujumbura: Redemption Voice ryanditse amateka mu gitaramo gisoza umwaka

Yanditswe na
Kuya 1 Mutarama 2014 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Itsinda Redemption Voice itsinda rigizwe n’abasore batandatu n’umukobwa umwe rikaba ryaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye cyan cyane iyakunzwe akaba ari “Yuguruye ntawuga”, ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013, kuva saa kumi n’imwe n’igice ryanditse amateka mu gitaramo gikomeye ryakoreye kuri Odeon Palace.
Iri tsinda riyobowe na Eric Mugisha, ryahiriwe cyane n’uyu mwaka wa 2013 dore ko ryawuboneyemo ibihembo (Awards) zigera kuri 3 harimo iya Groove Awards, ryerekanye ko umuziki wa gospel mu (...)

Itsinda Redemption Voice itsinda rigizwe n’abasore batandatu n’umukobwa umwe rikaba ryaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye cyan cyane iyakunzwe akaba ari “Yuguruye ntawuga”, ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013, kuva saa kumi n’imwe n’igice ryanditse amateka mu gitaramo gikomeye ryakoreye kuri Odeon Palace.

Iri tsinda riyobowe na Eric Mugisha, ryahiriwe cyane n’uyu mwaka wa 2013 dore ko ryawuboneyemo ibihembo (Awards) zigera kuri 3 harimo iya Groove Awards, ryerekanye ko umuziki wa gospel mu Burundi ugeze ku rugero rwiza kandi rushimishije.

Mu gitaramo cy’umwimerere baririmba uburyo bwa ’acapela’ banafite itsinda ry’abasore babacurangira ubona bakiri bato 6 bacurangaga ibyuma byose byumvikana mu ndiirmbo zabo. Saa kumi n’ebyiri n’igice imiryango hose yari yafunzwe kubera inzu yabereyemo iki gitaramo yari yuzuye hasi no hejuru nta handi abantu babona bajya, nyamara hanze hari hakiri abantu benshi bashakaga kwinjira bamwe muri bo bakigura amatike.

Dore tumwe mu dushya twaranze kino gitaramo;

Iki gitaramo cyatangiriye neza ku isaha yari yaravuzwe mbere nta munota n’umwe urenzeho saa kumwi n;imwe n’igice nubwo bamwe bakekaga ko bizaba akiri kare.

Mu buryo bwatunguye urusengero rwa Bon Berge rumwe muzikomeye i Burundi, nubwo ari rumwe murwafashaga iri tsinda, kubera Redemption yagiye kuririmba mu urndi rusengero badafite imyemerere imwe, rwategetse abakristo barwo ktitabira iki gitaramo yewe ko nuzakitabira azaha, nyamara ibi ntibyabujije iki gitaramo kwitahirwa ku rwego rwo hejuru.

Uretse Apostle Apolinnaire nawe wigeze kuzuza iyo salle nabwo hasi hejurfu hatuzuye, ntawundi muhanzi ukora gospel music i Bjurundi wari warigeze aca ako gahigo ko kuzuza iyi Salle kand kwinjira ari amafaranga anaga gutya.

Umuhanuzi Joel kuva muri Zion Temple akaba ari nawe wigishije ijambo ry’Imana yahanuriye iri tsinda ko umwaka wa 2014 rizazenguruka amahanga.

Abantu 23 nibo bakirijwe muri iki gitaramo nyuma y’ijambo ry’Imana.

Nubwo bakoranye cyane kuva kera ndetse akabaa ariwe wabakoreye alubumu yabo, umuhanzi Dudu ntago yitabiriye iki gitaramo yewe hakaba haria makuru avugwako ari umwe mubasigaye batumviakana niri tsinda.

Umuhanzi Jiji 7 yerekanye ko no muri Gospel injyana ya Regge ikunzwe ubwo yaririmbaga ubona abantu bamukunze cyane.

Iki gitaramo cyafashwe imbona nkubone (Live recording) bikaba biteganyijweko nyuma yo gutunganya ayo mashusho n’amajwi bazagurisha iyi DVD.

Bahati Alphonse ni umwe mubahanzi bavuye mu Rwanda baje kwitabira gusa iki gitaramo kandi atararirimba, ibintu bikaba bitamenyerewe muri kano gace.

Abahanzi bakomeye mu Burundi ntago bagaragaye muri kino gitaramo keretse Fabrice Nzeyimana wari wabaye MC, naho Fortran nubwo ngo yabafashije mu mwitozo yari kumugabane w’uburaya, Apolinaire yari mu Rwanda, Dudu na Adora bo ntago bagaragaye muri iki gitaramo.

Ibara ry’iki gitaramo ryari umutuku kandi abakitabiriye abenshi bagerageje kubyubahiriza baza bambaye imyenda irimo iryo bara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza