Mako Nikoshwa na PFLA barataramira muri Veni Vidi kuri Noheli

Yanditswe na Musafiri Robert
Kuya 24 Ukuboza 2015 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Mako Nikoshwa utari uherutse kugaragara mu ruhame kubera uburwayi, azafatanya n’umuraperi PFLA gutaramira Abanyarwanda ku munsi mukuru wa Noheli, muri Restaurant Veni Vidi.

Ubuyobozi bwa Veni Vidi bwateguye icyo gitaramo bugamije gushimisha abanyarwanda kuri uwo munsi mukuru ubusanzwe wakagombye kurangwa n’ibyishimo n’ubusabane.

Kuri uwo munsi w’ibyishimo bya Noheli kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari ubuntu, kikazatangira saa moya z’umugoroba gukomeza .

Bizaba ari ibihe byiza byo kunyurwa n’inganzo ya Mako Nikoshwa, umuhanzi utari uherutse gutaramira Abanyarwanda kubera uburwayi.

Mako Nikoshwa azwi mu ndirimbo nka Nkunda kuragira, Agaseko.Bonane, Ngutekerezaho n’izindi.

Si Mako Nikoshwa gusa uzaba ataramiye muri Veni Vidi kuko muri icyo gitaramo azafatanya umuraperi PFLA uzwi mu ndirimbo yise “Turiho Kubera Imana” n’izindi.

Veni Vidi, irasezeranya Abanyarwanda ko nta rungu bazongera kugira kuko hashize iminsi mike ifunguye akabyiniro ikaba ibateganyirije udushya twinshi.

Restaurant Veni Vidi iherereye mu mujyi wa Kigali neza ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru (car free zone),mu gikari cya Urwego Opportunity Bank ikaba iteganye na Camellia Tea House.

Ubuybozi bwa Veni Vidi buragira buti” Noheli Nziza n’umwaka mwiza wa 2016”
Amagambo ’Veni-Vidi’ asobanura ngo “Garuka urebe” bivuga ko buri gihe baba bafite udushya.

PFLA azaba ari muri Veni Vidi kuri Noheli
Mako Nikoshwa yiteguye gususurutsa abazamusanga muri Veni Vidi kuri Noheli

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza