Smile Rwanda baraye berekanye agakino kagaragaza amateka y’u Rwanda

Yanditswe na Audace Willy Mucyo
Kuya 14 Mata 2013 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Ba Nyampinga na Rudambwa bo muri Kaminuza n’Amashuri makuru yo mu Rwanda, nk’uko bibumbiye mu kitwa “Smile Rwanda, bafanyije na Rwanda Inspiration Back-up hamwe na CNLG baraye berekanye agakino kerekana amateka u Rwanda rwanyuzemo. Muri ako gakino kagizwe n’ibice bitanu kakinwe binyuriye mu kwiyereka, hagarajwemo amateka y’umuryango nyarwanda kuva mbere kugeza ubu, aho u Rwanda rwarangwaga n’umucyo, rukaza kwinjizwa mu mwijima n’amahanga yahinduye bamwe mu banyarwanda kugeza n’aho runyura mu (...)

Ba Nyampinga na Rudambwa bo muri Kaminuza n’Amashuri makuru yo mu Rwanda, nk’uko bibumbiye mu kitwa “Smile Rwanda, bafanyije na Rwanda Inspiration Back-up hamwe na CNLG baraye berekanye agakino kerekana amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Muri ako gakino kagizwe n’ibice bitanu kakinwe binyuriye mu kwiyereka, hagarajwemo amateka y’umuryango nyarwanda kuva mbere kugeza ubu, aho u Rwanda rwarangwaga n’umucyo, rukaza kwinjizwa mu mwijima n’amahanga yahinduye bamwe mu banyarwanda kugeza n’aho runyura mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse abanyarwanda ubwabo bakaza kurugobotora muri iryo curaburindi rukinjira mu mucyo w’iterambere, ari na rwo rugendo rukirimo.

Iki gikorwa cyabereye kuri Hotel Novotel ku Kakcyiru, cyagaragayemo ubuhanga bwinshi n’udushya tudasanzwe, dore ko abenshi batiyumvishaga uburyo aba basore n’inkumi bakwireka mu rwego rwo kwibuka, ariko byaje kurangira abari aho bose basobanukiwe n’amateka binyuriye mu byakozwe n’uru rubyiruko imbere yabo.

Muri iki gikorwa kandi, hanerekaniwemo film mpamo yakozwe na Bamporiki Uwayo Edouard, igaragaza icyegeranyo yakoze ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ndetse no kurandura burundu ingendabitekerezo ya Jenoside ahereye ku buhamya yahawe n’infungwa n’abagororwa bafungiwe ibyaha bya Jenoside ubwo yasuraga amagereza atandukanye mu gihugu, ndetse n’ubwatanzwe na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babashije kuganira.

Mu ijambo yageje ku bitabiriye iki gikorwa, Honorable Mitali Protais, Minisitir w’Umuco na Siporo yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu gukora ibyubaka igihugu kuko byagaragaye ko bagenzi babo bakoreshejwe cyane mu kugishyira mu icurabundi, aho yaciye mu mateka menshi agaragaza uko urubyiruko rwashowe mu mabi ariko yatanze n’ingero nziza zishobora gukurikizwa, uhereye ku byo ba Nyampinga na Rudasumbwa bari bamaze kwerekana.

Nkuranga Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na we yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guhindura amateka batagize n’umwe basize inyuma, dore ko hari n’urubyiruko rukigaragaza ingebitekerezo ya Jenoside, ariko bose bashobora guhinduka mu gihe buri wese ashyizeho imbaraga, nta kujenjeka.

Amafoto y’uko imyiyereko yari imeze:

JPEG - 66.6 kb
Miss Umwali Neema afungura igikorwa
JPEG - 59.4 kb
Abanyamahanga binjira mu Rwanda
JPEG - 67.2 kb
Abanyarwanda babaga mu mucyo, bigira
JPEG - 72.4 kb
Yatangiye kubaha ibyo batari basanzwe bafite kugira ngo abigarurire
JPEG - 77 kb
Yagendaga agerageza kubahindura mu bitekerezo
JPEG - 85.8 kb
Yagendaga yigaruri buri wese amuha ibintu atamenyereye
JPEG - 86 kb
Yateranyije abanyarwanda
JPEG - 83.6 kb
Basigara barebana ay’ingwe
JPEG - 75.1 kb
Ibibazo no kubura amahoro biragwira
JPEG - 80 kb
Ubukene, inzara no kwiheba
JPEG - 67.3 kb
Amahanga yarareberaga, ariko akabibona amaharakubiri
JPEG - 80.1 kb
Imipaka irafungwa, igice kimwe cy’abanyarwanda gihezwa ishyanga
JPEG - 80 kb
Abahejejwe ishyanga baricaye bungurana ibitekerezo
JPEG - 85.5 kb
Bafata umwanzuro wo kurutahamo, ndetse ku ngufu
JPEG - 91.2 kb
Batabara abari bari kwicwa, ariko ntibasiga na gahunda yo guhindura abari bari kwica
JPEG - 76.6 kb
u Rwanda rurongera rubona umucyo
JPEG - 87.1 kb
u Rwanda rurakataje mu kwiteza imbere, ruharanira kwigira
JPEG - 73.5 kb
Ikoranabuhanga mu Rwanda
Honorable Mitali Protais, Minisitiri w'Umuco na Siporo ni we wari umushyitsi mukuru
JPEG - 57.8 kb
Nkuranga Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko
JPEG - 77.6 kb
Mutesi Aurore, Miss Rwanda 2012 yari ahari
JPEG - 83.1 kb
Abitabiriye iki gikorwa bari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza