The Ben yatumiwe mu gitaramo kizahuza Abanyarwanda muri Canada

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Gicurasi 2017 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] uherutse gukorera ibitaramo mu Rwanda, ategerejwe mu kindi gikomeye kizahuza Abanyarwanda batuye mu mijyi itandukanye yo muri Canada bizihiza Umunsi wo Kwibohora muri Nyakanga 2017.

The Ben ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakorera umuziki hanze y’Igihugu by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka itandatu atuye, ariko akanakurikirwa cyane mu Rwanda no mu bindi bihugu bituyemo Abanyarwanda. Afite indirimbo zikunzwe zirimo ’Habibi’, ’Roho Yanjye’ ndetse na ’Kami’ yakoranye na Kid Gaju igezweho muri iyi minsi.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yatangiye kwitegura ikindi gitaramo azasusurutsamo Abanyarwanda batuye muri Canada mu birori bizahuzwa no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, akazabataramira afatanyije n’abandi bahanzi barimo uwitwa Horus Rao ukora umuziki mu njyana ya Pop, Iam Blameless na Nicole Musoni.

Avuga ku buryo yiteguye iki gitaramo yatumiwemo n’Abanyarwanda baba muri Canada, The Ben yagize ati "Ni ubutumire bwa Diaspora yaho. Umunsi wo Kwibohora ni umunsi ukomeye ku Munyarwanda wese. Niteguye kubibutsa uburyohe bw’umuziki Nyarwanda ndetse nkanabakumbuza iwabo. Ni iby’agaciro cyane."

Iki gitaramo The Ben yatumiwemo muri Canada kizabera ahitwa Gatineau mu Mujyi wa Ottawa ku itariki 8 Nyakanga 2017, gitangire saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugera mu masaha y’ijoro.

The Ben ukorera umuziki muri Amerika, yaherukaga mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, yahamaze amezi hafi abiri ahakorera ibitaramo bitatu byitabiriwe mu buryo bukomeye by’umwihariko icyabaye ku wa 1 Mutarama 2017. Nyuma yakoze ibindi bibiri byateguwe na Airtel mu Mujyi wa Rubavu n’uwa Huye byitabirwa cyane n’abo muri ibyo bice bataherukaga kumubona.

The Ben ubwo aheruka mu Rwanda yarishimiwe mu buryo bukomeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza