Talent Magazine, bategura ibitaramo bibera buri wa Gatanu muri QUELQUE PARTbakaba bafashe umwanzuro wo kugarura bamwe mu bahanzi bataramiye muri Quelque Part mu gitaramo cyo ku Cyumweru.
Ibi byatewe n’uko hari abantu bamwe bavuze ko batanyuzwe n’iki gitaramo giheruka kuhabera.
Aganira na IGIHE, Phil Peter utegura ibi bitaramo yavuze ko abantu batabashije kubona Dream Boyz nk’uko babyifuzaga. Avuga kandi ko iyi ari indi mpamvu ya kabiri yatumye bafata icyemezo cyo kubagarura abantu bakaba bazinjirira ubuntu murwego rwo gushyira mubikorwa ibyifuzo byabo no gukomeza kwita kubantu basohokera muri Quelque Part baje kureba ibi bitaramo.
Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu ku italiki 05 Ukwakira 2012. Avuga ko Dream Boyz yiteguye gususurutsa abakunzi bayo nabazitabira ibi bitaramo dore ko ubwabo bivugira ko bazahagera kare bakaba basangira banishimana ninshuti zabo.
Muri iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hazaba harimo n’abandi bahanzi nka Benzo, Allioni, M1, Social n’abandi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS III : Udushya 10 twaranze Roadshow yabereye i Nyamagabe
20.05.2013 |
|
Ndakumbura Concert
20.05.2013 |
|
PGGSS II : Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16.05.2013 |
|
PGGSS III : Uburyo bwo gutora bwarahindutse
16.05.2013 |
|
Lil G yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |