Mu gikorwa cyo guhitamo abahanzi 10 muri 20 bakomeza mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star II, abahanzi bakora injyana ya Hip Hop byagaragaye ko ari bo bashyizwe ku ibere n’abakunzi ba muzika nyarwanda kurenza abakora izindi njyana.
Kimwe cya kabiri cy’abahanzi 10 batorewe gukomeza muri PGGSS II (ni ukuvuga abahanzi 5) baririmba injyana ya Hip Hop, mu gihe abandi batanu bakora izindi njyana zitandukanye ziganjemo R’n’B.
Habayeho gutungurwa kwa benshi...
“Ndabibona ko Abanyarwanda bakimfitiye urukundo”, “Ntabwo bishimishije ariko mu irushanwa niko bigenda.” Aya ni amwe magambo y’abahanzi babiri (umwe akomeje, undi avuyemo) nyuma y’uko hamenyekanye abagomba gukomeza n’abagomba gusigara muri Primus Guma Guma Super Star II, ku mugoroba wo kuwa 17 Werurwe 2012 mu gikorwa cyabereye muri Serena Hotel i Kigali.
Ari abahanzi ari n’abandi bakurikiranye iby’iki gikorwa bemeza ko habayemo gutungurana binyuze mu mpinduka zagaragayemo. Impinduka ya mbere ni uko batanu mu 10 bakomeje basanzwe baririmba injyana ya Hip-Hop, iya kabiri ikaba uko bamwe mu bahanzi bashya bakomeje bitari byitezwe na benshi mu gihe hari abahanzi n’amatsinda akomeye abashije gukomeza.
Guhitamo abahanzi bakomeza hifashishijwe itora ryakozwe kuri SMS ndetse no gutorera ku rubuga rwabugenewe kuri internet, aho buri mukunzi wa muzika nyarwanda yagiye abasha guha ijwi umuhanzi yifuzaga.
Ubwo IGIHE twabazaga abahanzi uko bakiriye gukomeza muri aya marushanwa cyangwa se kudakomeza kuri bamwe, benshi bakomeje kugaruka ku ijambo “gutungurwa”.
King James agaragaza ko muri iri rushanwa rya PGGSS hakunda kubamo gutungurana ari nabyo avuga ko byabaye kuri iyi nshuro ubwo hatoranywaga abahanzi 10 bakomeza. Yagize ati:”N’ubusanzwe byagiye bitungurana, ngira ngo abantu barabizi ukuntu abantu bagiye bavamo byagiye bitungurana, none n’ubu biradutunguye twese, gusa hari uko byakurikiwe n’uko byakurikijwe. Tuzagenda tureba uko bizagenda.”
Kamichi, umwe mu bahanzi batabashije gukomeza nawe yunga mu rya King James n’ubwo kuva hagitangazwa abakomeza n’abadakomeza batari bagihuje amayira, agira ati:“Ndatunguwe ariko umuntu agomba kwakira ibintu uko biri.”
Kubwa Jay Polly, umwe mu bahanzi ba Hip-Hop wagaragaye muri iri rushanwa avuga ko kugaragara kw’abahanzi benshi ba Hip-Hop muri iri rushanwa ari impinduka kuri Hip-Hop mu Rwanda. Yagize ati: ”Birerekana agaciro Hip-Hop twatangije hano mu Rwanda imaze kugira.” Yongeraho ariko ko binatangaje ku rundi ruhande yagize ati:”Kuri njye icyo bivuze biratangaje…!”
Lion Imanzi, umushyushyabirori wa PGGSS nawe mu gitondo cyo ku Cyumweru yabyutse yandika ko hagaragayemo gutungurana. Yagize ati: ”Ibirori by’ejo byaratunguranye cyane muri Primus Guma Guma Superstar 2... Abahanzi bashya baratambutse, abo twakekaga gukomeza barasigara... Hip Hop iraganza mu buryo bushimishije!!! Congrats to all 10 contestants!!!”
Kubwa Tom Close, umuhanzi wegukanye irushanwa rya PGGSS I, avuga ko gutungurana no kugaragaza impinduka kw’iri rushanwa byagombye kubera isomo rikomeye ku bafana bakajya barushaho gutora abahanzi bakunda.
Yagize ati: “Buriya bariya abatagiyemo abafana babo ntabwo babatoye cyane, ibingibi bibere isomo abafana b’abatagiyemo. Buriya ibintu by’ubuhanzi biratangaje.”
Mu ijambo rye Jonathan Hall, Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA-ifatanya na East African Promoters gutegura aya marushanwa ya PGGSS, yavuze ko amajwi yatangajwe yizewe kuko yakurikiranwaga n’inzobere. Yagize ati: ”Byagenzurwaga n’amakenga menshi cyane na Price Water Coopers, abagenzuzi mpuzamahanga.”
Bwana Hall yongeyeho ko n’ubwo aya marushanwa ari uburyo bwo kugurisha ikinyobwa cya Primus, ari n’uburyo bwo kurushaho gufasha Abanyarwanda kwishimisha binyuze mu mpano z’abahanzi babo.
Abahanzi batsindiye gukomeza bahawe sheke (cheque) y’amafaranga ibihumbi 500 by’Amanyarwanda banemererwa kuzajya bahembwa miliyoni y’Amanyarwanda buri kwezi mu gihe cy’amezi ane.
Abahanzi babashije gukomeza barimo:
Danny Nanone (6),
Bull Dogg (5),
Young Grace (2),
Jay Polly (8),
Just Family (3),
Emmy (1),
Dream Boyz (4),
Riderman (9),
King James (10), na
Knowless (7).
Abahanzi bagarukiye kuri iki cyiciro bagahita basezererwa amaramasa barimo Kamichi, Elion Victory, Rafiki, Uncle Austin, Patrick Nyamitari, Naason, Paccy, Jozzy, Urban Boyz na The Brothers.
Amarushanwa ya PGGSS yatangiye kuwa 30 Mutarama 2012 azarangira kuwa 28 Nyakanga 2012, itariki biteganijwe ko umuhanzi Jason Derulo azataramana n’Abanyarwanda bigatinda.
Amwe mu mafoto y’uko byari bimeze:
Reba amafoto menshi HANO.


















TANGA IGITEKEREZO