Kwamamaza

Ibintu bitanu byafasha aba MC gukora neza

Yanditswe kuya 27-12-2012 saa 10:23' na Vénuste Kamanzi
     


Ibi byagarutswe na MC Tino, umwe mu ba MC bari kuzamuka uvuga ko kubigenza gutya ari ibanga akoresha mu kuzamuka neza.
Mc Tino kandi agaragaza ibintu bitanu aba MC bakwiye kwitaho mbere yo kujya gushyushya ibirori:
1. Kubaha abitabiriye ibirori: Kugendera ku ndangagaciro z’umuntu wiyubaha akubaha n’abo bari kumwe.
2. Kumenya abantu MC ari kuvugisha: Aha Tino asaba abashyushyabirori bagenzi be kujya babanza bakamenya abantu bagiye kuvugana na bo, abo ari bo n’amateka y’igikorwa agiye kuyobora (...)

Ibi byagarutswe na MC Tino, umwe mu ba MC bari kuzamuka uvuga ko kubigenza gutya ari ibanga akoresha mu kuzamuka neza.

Mc Tino kandi agaragaza ibintu bitanu aba MC bakwiye kwitaho mbere yo kujya gushyushya ibirori:

1. Kubaha abitabiriye ibirori: Kugendera ku ndangagaciro z’umuntu wiyubaha akubaha n’abo bari kumwe.

2. Kumenya abantu MC ari kuvugisha: Aha Tino asaba abashyushyabirori bagenzi be kujya babanza bakamenya abantu bagiye kuvugana na bo, abo ari bo n’amateka y’igikorwa agiye kuyobora n’impamvu zacyo.

3. Kwiyubaha: Aha yasobanuye ko bagomba kumenya amagambo bagomba kuvuga n’ayo batagomba kuvuga imbere y’abantu bitewe n’abo bagiye kubwira.

4. Kwambara neza: Aha avuga ko umushyushyabirori agomba kuba yambaye neza kuko ngo iyo uje imbere y’abantu bakurusha kwambara neza batakubaha.

5. Gushyiramo ingufu: Aha MC Tino anenga abashyushyabirori bajya imbere y’abantu batiteguye, akavuga ko baba bagomba kwitegura bihagije kugira ngo bataza gusanga abo bagiye gushyushya babarusha ingufu.

MC Tino yibutsa bagenzi be n’abandi bashaka kwinjira muri uyu mwuga, ko buri muntu ashobora kuba MC ariko igikuru ari uko bazirikana izi nama eshanu abagiriye kuko iyo umushyushybirori akoze akazi ke nabi bituma ibirori byose bibiha.

MC Tino ni umwe mu ba MC bashyuhije abantu mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi uvutse, akaba yarabyitwayemo neza.

MC Tino mu gitaramo cy'isabukuru ya FPR Inkotanyi
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved