Ibya Primus Guma Guma Super Star III ntibirasobanuka

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 26 Mutarama 2013 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Kugeza ubu iby’irushanwa Primus Guma Guma Super Star III ntibirasobanuka neza. Ubwo twavuganaga na East African Promoters bategura iri rushanwa na BRALIRWA baritera inkunga, badutangarije ko batazi neza igihe rizatangirira, ariko rizaba nta kabuza.
Tariki ya 31 Mutarama 2012, ni bwo abanyamakuru, aba DJ n’abandi bakurikiranira hafi ibya muzika bahurijwe ku cyicaro cya BRALIRWA ku Kicukiro bahitamo abahanzi bahataniye Primus Guma Guma Super Star II.
Tariki 26 Mutarama 2013, bamwe mu bakozi (...)

Kugeza ubu iby’irushanwa Primus Guma Guma Super Star III ntibirasobanuka neza. Ubwo twavuganaga na East African Promoters bategura iri rushanwa na BRALIRWA baritera inkunga, badutangarije ko batazi neza igihe rizatangirira, ariko rizaba nta kabuza.

Tariki ya 31 Mutarama 2012, ni bwo abanyamakuru, aba DJ n’abandi bakurikiranira hafi ibya muzika bahurijwe ku cyicaro cya BRALIRWA ku Kicukiro bahitamo abahanzi bahataniye Primus Guma Guma Super Star II.

Tariki 26 Mutarama 2013, bamwe mu bakozi ba East African Promoters (EAP) itegura iri rushanwa baravuga ko kugeza ubu nta makuru ahamye bazi y’igihe Primus Guma Guma Super Star III (PGGSS) izatangirira, gusa hari icyizere ko nko mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Gashyantare bishobora kuba byasobanutse.

Mushyoma Joseph Umuyobozi wa EAP ubwo twavuganaga mu ntangiriro z’uku kwezi, yatubwiye ko yatanze umushinga wa PGGSS III muri BRALIRWA, ariko utaremezwa.

Aha ni ho twahereye tubaza Nyangezi Freddy ushinzwe itangazamakuru muri BRALIRWA adutangariza ko ntamakuru ahagije yari yahabwa ku byerekeranye n’uyu mushinga. Agira ati “Ariko njye sindabona amakuru ariko buriya wabona birimo gusesengurwa neza.“

Yongeraho ariko ko nta mpamvu yo gukomeza kwishyiramo ko itazaba, kuko kugeza ubu abategura PGGSS batari bivugira bo ubwabo ko itakibaye.

Gusa uku gutuza kuri mu bategura irushanwa rya PGGSS biratuma benshi bibaza niba rizaba cyangwa ritazabaho nk’uko byakomeje kugenda bivugwa mu bihuha ubwo iry’umwaka ushize ryasozwaga.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rihuza abahanzi icumi baba bakunzwe mu gihugu, ku nshuro ya mbere ryegukanwe na Tom Close mu 2011; irya kabiri ari na ryo riheruka igikombe kikaba gifitwe na King James.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza