Kigali : Abana bato bahawe umwanya wo kugaragaza impano zabo muri Bambino


Yanditswe kuya 14-08-2012 - Saa 07:53' na Olivier Muhirwa

Mu rwego rwo gushyira hamwe abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko, ndetse no gufasha abana kumenya impano bifitemo, “Bambino Super City” iherereye i Kabuga mu Karere ka Gasabo, yateguye amarushanwa n’imikino itandukanye ku bana bari hagati y’imyaka 2 kugera kuri 15, ku itariki ya 26 Kanama muri uyu mwaka.

Mukamusoni Sylivie Umuyobozi wa Bambino aganira na IGIHE, yavuze ko batekereje ibi mu rwego rwo guha umwana umwanya w’ibanze mu kwidagadura, ndetse no kumenya icyo ashoboye. Yagize ati ”Umwana usanga ariwe uza nyuma, niyo mpamvu twategereje ku mwana kuko ariwe Rwanda rw’ejo. N’ubwo tukiyubaka twifuza ko muri Bambino twafasha abana mu kwidagadura mu buryo buhoraho ndetse no kugaragaza impano azabo”.

Mukamusoni akomeza agura ati ”Muri ibi biruhuko hashyizweho gahunda yo gutekereza ku mwana, kuko hari benshi birirwa mu rugo, ndetse n’abandi bakirirwa bazerera, ahubwo bagakoresha imbano ndetse n’ubushobozi bifitemo”.

Muri iyi mikino kandi n’aya marushanwa, ngo niho ababyeyi bashobora kubona impano abana babo bafite, ndetse bikaba byatuma umwana azaba umwe w’ejo u Rwanda rukeneye. Hategenyijwe kandi n’ibihembo ku bana bazabasha guhiga abandi, kwinjira bikazaba ari amafaranga igihumbi y’u Rwanda.

Amarushanwa nk’aya yaherukaga mu mwaka ushize ku itariki ya 24 Ukuboza, ariko kuri ubu azajya aba buri kiruhuko aho hafatwa n’abana badafite amikoro ahambaye ndetse n’ababana n’ubumuga nabo bakitabira amarushanwa n’imyidagaduro, kuko ngo usanga baba barashyizwe ku ruhande ahubwo ugasanga mwene aba bana bahishwa, nyamara iyo bafashijwe bagira icyo bimarira, akaba ariyo mpamvu kuri 26 Kanama abo bana nabo bazahurira muri Bambino.

Bimwe mu bifasha abana kwidagadura

Muri Bambino haba imikino itandukanye y’abana n’abakuru, uretse imikino kandi hari ibindi bikorwa bifasha abantu kuruhuka, no kwidagadura.

Bambino ni ijambo ry’Igitaliyani bisobanura umwana, Bambino Super City yo yatangiye imirimo yayo mu mwaka wa 2008, aho ndetse mu bikorwa byayo iteganya harimo no gukomeza kwita ku bituma abana bidagadura kandi bakiyungura ubumenyi binyuze mu mikino no kwidagadura.

IBITEKEREZO
YEGO DI GIKUNDIRO WEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE NZAGUKUNDA NZAPFA EJO
Musubize14.08.2012 saa 12:35
YANN

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!