Kigali yabaye Umujyi wa mbere muri Afurika mu kwakira ibirori bya “Dîner en Blanc”


Yanditswe kuya 13-08-2012 - Saa 05:11' na Ishimwe Samuel

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama, ku nshuro ya mbere mu Rwanda no muri Afurika, I Kigali habaye umuhango wo kwizihiza ibirori bizwi ku izina rya “Dîner en Blanc” byabereye i Gacuriro bihuza abantu batandukanye baturutse imihanda yose.

Ibirori bya Dîner en Blanc byatangijwe mu myaka 20 ishize mu Bufaransa. Nk’uko amabwiriza y’ibi birori abisaba, umutumirwa wese agomba kuza yambaye imyenda y’umweru hose, kandi akizanira ibyo gutegura ku meza ari burireho bisa umweru, ndetse akizanira n’ibyo kurya.

Abitabira “Dîner en Blanc” bagomba kuba bambaye umweru hose, ndetse n'aho bafungurira bakahategura umweru

Ibirori bya “Dîner en blanc” mu Rwanda byateguwe na Illume Creative Studio ku bufatanye na Events Africa, aho yitabiriwe n’abantu 375 bose basangirira ahantu hateguye amatara n’ibitambaro by’imyeru mu busitani bw’umudugudu wa Gacuriro Vision 2020(aho bakunzwe kwita muri Caisse Social).

Abatumirwa bahuriye ahantu hatandukanye batwarwa n’imodoka za KBS aho ibirori bibera, nta n’umwe wahamenyeshejwe nk’uko amabwiriza agenga “Dîner en Blanc”abisaba. Bakigera aho ibirori biri bubera bakiriwe n’indirimo z’Igifaransa, bicara ku meza zabo batangira kuzitegura ibyo bizaniye.

Ubwo ibi birori byabaga, Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati ” Dîner en Blanc ijyana na gahunda y’ubukerarugendo y’u Rwanda, igamije gutuma Kigali iba umujyi wo gutoranywa mu kwakira ibirori mpuzamahanga, inama n’amahuriro.”

Ibirori bya “Dîner en Blanc” byebereye mu busitani bw'imidugudu ya Vision 2020 iri i Gacuriro

Joan Mazimpaka uyobora Illume Creative Studio yateguye ibi bikorwa yagize ati”Imwe mu ntego za Illume ni uguhindura uburyo Isi ibona u Rwanda iyo urwanditse muri Google, kandi turizera ko iki(Dîner en blanc) ari kimwe mu birori bizatugeza kuri iyo ntego. Twashatse no gushyiraho ibirori byo kwishimisha ku batuye Kigali, abashyitsi bo mu karere na ba mukerarugendo.”

Hatanzwe kandi ibihembo ku meza ateguye neza no ku bambaye neza kurusha abandi. Ibi bihembo byatanzwe ku nkunga ya Serena Hotels, Canal Plus na RDB

Bimwe mu byaranze ibi birori ni indirimo zacuranzwe Live n’abahanzi nka Mike Kayihura n’imiziki yakinwaga na Dj Eric Soul. Abateguye Dîner en Blanc bashimiye Umujyi wa Kigali, Polisi y’igihugu n’Umudugudu wa Gacuriro Vision 2020 kubw’ubufatanye.

IBITEKEREZO
buhorobuhoro barimobarakuruka mubyitondere mwikwibagirwa.
Musubize16.08.2012 saa 03:17
Max
diner en black isobanura iki mumuco wabafaransa ubusanzwe ? hanyuma se kurwanda kunshuro yambere birasobanura iki ,nyuma yimyaka 20 wizihizwa mu bufaransa.
Musubize14.08.2012 saa 13:36
######
aaaah ko mutaturabuye se ?
Musubize13.08.2012 saa 13:22
jilly
ahaaaaaaa ! Abakire barakimara pe ! Na njye se mwene Ngofero na Nyiramateke mbiririre ?
Musubize13.08.2012 saa 09:36
kabojo
murakeye cyane
Musubize13.08.2012 saa 09:17
anyi
Tres jolie !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize13.08.2012 saa 09:17
Hope
Franc Macon ?
Musubize13.08.2012 saa 09:06
Luiz
Quelque chose de ce genre surement, a ses debuts.......
14.08.2012 saa 04:52
r.gahongayire@yahoo.fr
ibibintu ni byiza ariko byabaye mubwiru, ubutaha muzatubwire natwe tubyitabire. ibibazo by,amatsiko : kujya muru diner en blanc ugomba kuba umeze ute ? abaciriritse natwe se biratureba ?
Musubize13.08.2012 saa 09:05
G.C.
YO NDABONA BYARI BYIZA CYANE
Musubize13.08.2012 saa 07:38
NDABIKUNZE
Mbega byiza we !!! Mukomereze aho !
Musubize13.08.2012 saa 07:02
Semana
Ibi ni agashyashya byo ......Imana idukomereze u Rwanda !!!! mzee ahimana, camp Nairobi-
13.08.2012 saa 18:45
ahimana

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!