Kugongana kwa Tusker Project Fame na PGGSS ingaruka ku muziki nyarwanda

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 11 Mutarama 2013 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ni irushanwa rishakisha kandi rigahemba umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, ku rundi ruhande Tusker Project Fame (TPF) ryo ni irushanwa ribera mu gihugu cya Kenya rihuza abahanzi baturutse mu bihugu bya afurika y’Iburasirazuba hiyongereyeho na Sudani y’Amajyepfo, bazamurwa hashingiwe ku mpano zabo.
Aho aya marushanwa yombi ahuriye
Aya marushanwa yombi aterwa inkunga n’inganda zikora inzoga, kugira ngo yamamaze bimwe mu binyobwa bakora; kandi intego yayo ni (...)

Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ni irushanwa rishakisha kandi rigahemba umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, ku rundi ruhande Tusker Project Fame (TPF) ryo ni irushanwa ribera mu gihugu cya Kenya rihuza abahanzi baturutse mu bihugu bya afurika y’Iburasirazuba hiyongereyeho na Sudani y’Amajyepfo, bazamurwa hashingiwe ku mpano zabo.

Aho aya marushanwa yombi ahuriye

Aya marushanwa yombi aterwa inkunga n’inganda zikora inzoga, kugira ngo yamamaze bimwe mu binyobwa bakora; kandi intego yayo ni uguhesha agaciro no kuzamura ubuhanzi muri rusange.

Aho atandukaniye

Ubusanzwe aya marushanwa asa n’ajya gusa n’ubwo Tusker Project Fame imaze kuba ku nshuro ya Gatanu n’indi imwe yahuje abahanzi bagiye batsindira ibi bihembo, na ho Primus Guma Guma Super Star ikaba ibaye inshuro ya Kabiri gusa.

PGGSS ni irushanwa rihuza abahanzi basanzwe bazwi mu Rwanda, na ho TPF yo ihuza abahanzi bakizamuka baturutse mu bihugu bitanu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ariko igashingira ku mpano zabo mu kuririmba, umwaka ushize hakaba hariyongereyeho na Sudani y’Amajyepfo.

Mu ntangiro za PGGSS yari ifite gahunda zo kujya imenyekanisha umuhanzi wayegukanye ku rwego mpuzamahanga, akorana indirimbo n’umuntu uzwi ku Isi hose, ariko nyuma y’uko iyakozwe n’uwatsindiye iya mbere itatanze umusaruro bifuzaga bisa n’ibyarangiriye aho. Ishyushya Abanyarwanda imbere mu gihugu.

TPF yo ni mpuzamahanga ndetse usanga abahanzi bayitwayemo neza n’uwayegukanye muri rusange aba abonye icyubahiro n’abafana benshi muri Afurika y’Iburasirazuba.

PGGSS ikomeje kujya ihera mu Gushyingo ikarangira mu mpera za Nyakanga nk’uko izabanje byagenze; birasa n’aho nta munyarwanda wazongera kweguka TPF kubera ko usanga aya marushanwa yombi agerera ku musozo rimwe, bityo kubera ko PGGSS iba irimo kwamamazwa cyane hano mu Rwanda bikaba bishobora gutuma Abanyarwanda batita cyane ku bahanzi baba bari muri TPF, kuko yo iba itavugwa cyane mu Rwanda.

Ibi biherutse kugira ingaruka ku musore Jackson Kalimba wahabwaga amahirwe muri TPF 5 iheruka, kuko yageze ku musozo w’amarushanwa ariko kubera ko Abanyarwanda batigeze bitabira ku mutora cyane, byaje gutuma ubuhanga n’amahirwe yahabwaga biburizwamo n’ibikorwa by’isozwa rya PGGSS byari bishyushye mu Rwanda.

Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira wegukanye TPF ndetse n’iyahuje abahanzi bose bayegukanye, ntiyifuje kugira byinshi avuga kuri iki kibazo kugira ngo atagira urwego yiteranya na rwo hagati ya zombi.

Yagize ati “Ni aha Abanyarwanda ho kwihitiramo igifite, gusa dukeneye kwambuka imipaka kandi iyo umuntu atsinze Tusker aba afunguye imiryango ariko na PGGSS yafashije abahanzi benshi.”

Kalimba Jackson yahabwaga amahirwe yo kwegukana TPF y'umwaka ushize

Na ho mugenzi we Jackon Kalimba n’ubu aracyemeza ko kuba aya marushanwa yaragereye ku musozo rimwe, byamugizeho ingaruka zo kudashyigikirwa n’Abanyarwanda benshi, anasaba ko bikunze PGGSS yahindura amatariki iberaho ikajya iba Tusker irangiye.

Yagize ati “Udashyigikiwe n’abenegihugu ukomokamo ntabwo watsinda, Tusker ni mpuzamahanga kuko ikurikirwa henshi ku Isi mu gihe PGGSS igarukira mu gihugu gusa. Mbona Guma Guma yari ikwiye guhindura amatariki, ikajya iba guhera muri Nyakanga kugeza mu Kuboza.”

Mushyoma Joseph

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promoters bategura PGGSS yabyamaganiye kure avuga ko n’ubwo Bralirwa nk’umuterankunga mukuru wa PGGSS ataremeza gahunda y’iri rushanwa muri uyu mwaka, nabwo ibaye ngo ntacyo bahinduraho kuko batagendera ku rindi rushanwa ryo mu kindi gihugu.

Ati “Buri kompanyi ifite gahunda zayo, ntabwo Bralirwa yagendera kuri Gahunda z’urundi ruganda, kuko na bo baba bafite gahunda bateguye kandi mu mwaka ushize twatangaje iyacu muri Gashyantare, bo baza nyuma twaratangiye. Ni bo bagombaga guhindura kuko twabatanze, kandi gahunda yabo ntabwo iba izwi. Nk’ubuse wamenya niba izaba?”

Bamwe mu bo twaganiriye kuri iki kibazo, baribaza niba inyungu z’ubucuruzi ari zo zikwiye gushyirwa imbere kuruta intego nyir’izina aya marushanwa yombi agenderaho.

Ntiturabasha kuvugana n’abategura Tusker PF na bo ngo baduhe ibitekerezo byabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza