Kwambara ukikwiza bikwiriye kuba mu ndangagaciro za buri munyarwandakazi-Miss Jojo

Yanditswe na Dean Irak
Kuya 9 Werurwe 2013 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gukora igitaramo cyo kumurika imideri ibereye umunyarwandakazi wiyubashye kandi wihesha agaciro, Miss Jojo asanga bikwiye kwamamazwa mu banyarwandakazi benshi bakumva ko kwambara neza ukaberwa atari ukwambara bigufi kandi nta n’ukwiye kubangamira abandi mu myambarireye.
Ni mu gitaramo cyabere kuri The Manor Hotel i Nyarutarama ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Werurwe 2013, cyateguwe n’umuryangongo w’urubyiruko rw’abiyisilamu baharanira iterambere (AJMD Njye nawe), mu rwego (...)

Nyuma yo gukora igitaramo cyo kumurika imideri ibereye umunyarwandakazi wiyubashye kandi wihesha agaciro, Miss Jojo asanga bikwiye kwamamazwa mu banyarwandakazi benshi bakumva ko kwambara neza ukaberwa atari ukwambara bigufi kandi nta n’ukwiye kubangamira abandi mu myambarireye.

Ni mu gitaramo cyabere kuri The Manor Hotel i Nyarutarama ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Werurwe 2013, cyateguwe n’umuryangongo w’urubyiruko rw’abiyisilamu baharanira iterambere (AJMD Njye nawe), mu rwego rwo kwerekana uko umunyarwandakazi nyawe akwiye kwambara by’umwihariko yikwije.

Uwineza Josianne Imani bakunze kwita Miss Jojo umuyobozi wungirije wa AJMD Njye nawe, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo ari intambwe nziza bateye kuko babashije gukora ikintu kitari kimenyerewe ariko gisa no gutanga umusanzu mu gusigasira indangagaciro z’umuco by’umwihariko umunyarwandakazi.

Yagize ati “Impamvu byahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’abagore n’uko basanze ko kwambara ukikwiza wese bidakwiye gukomeza kuba iby’abiyisilamukazi gusa ahubwo n’abanyarwandakazi ari ibintu byababera ndetse abantu benshi bashyigikiye ko umukobwa w’umunyarwandakazi atiyerekana ahubwo ari umukobwa wiyubaha, wihesha agaciro mu byo avuga n’ibyo akora.”

Miss Jojo akomeza avuga ko uko isi igenda ihinduka umudugudu hari byinshi abantu bagenda batira, harimo n’ibibangamira indangagaciro z’umuco gakondo w’Abanyarwanda, gusa ngo abantu bakwiye kumenye ko aho uburenganzira bwabo burangirira mu myambarire ariho ubw’abandi butangirira kandi kwambara ukaberwa bitavuze kwambara ubusa cyangwa ngo ubangamire abandi.

Miss Jojo ati “Kwambara ukikwiza abantu babikora mu buryo butandukanye, twerekanye uburyo umuntu yakwikwiza 100% kuko turi abisilamukazi ariko ushobora no kwikwiza 90 cyangwa 80 ku ijana.”

AJMD Njye nawe ngo ntigiye kugarukira mu kumurika imideri gusa ahubwo n’ikindi icyo ari cyo cyose gisigasira indangagaciro biteguye kugikora.

Benshi mubari bitabiriye iki gitaramo bakomeje kuvuga ko ari igikorwa cy’imyamibwa ndetse byaba byiza bisakajwe kubanyarwandakazi bose kuko ngo ubwambara busa bukomeje gusakara murubyiruko.

Uwineza Josiane Iman­i ukoresha izina ry'­ubuhanzi rya Miss Jo­jo
Umwe mubari bitabiri­ye iki gitaramo
Aba bakobwa bagaraga­je ko ushobora no kw­ambara ukikwiza kand­i ukaba uberewe
Abamurikaga imideri
Abayisilamukazi bari bitabiriye ari bens­hi
Bamwe mubamuritse im­ideri

Photos-Ndizeye Steven


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza