Kwizihiza umunsi w’amavuko wa 2 Pac


Yanditswe kuya 12-06-2012 - Saa 16:28' na Ally Muhawe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanda rizaba rishyira ku cyumweru tariki 17 Kamena 2012 muri Quelque Part Restaurant & Bar hazabera igitaramo cyo kwizihiza umunsi nyakwigendera 2 Pac yari kuba yujurijeho imyaka 40 iyo aza kuba akiriho.

Icyo gitaramo nk’uko Ntakirutimana Diogene “Caguwa” wagiteguye yabitangarije IGIHE kizaba kirimo abaraperi batandukanye barimo nka Jay polly, Bulldogg, P Fla n’abandi, kikazamurikirwamo bimwe mu bikoresho byakoreshwaga na nyakwigendera.

Kizatangira saa yine z’umugoroba wo kuri uwo wa gatandatu kigeze mu gitondo cyo ku cyumweru, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1000.

Abagiteguye barasaba abakunzi ba 2 Pac kutazagisiba cyangwa ngo bagikererwe.

IBITEKEREZO
Muraho ! Ngewe nagirango nibarize uno muntu witwa Caguwa ni muntu ki ?ko yambaye ibintu nkibyaba witch ?2pac ntago yambaraga kuriya.Nonese aramwibuka nkande ? Murakoze Igitekerezo cyangwa ntimukinige.
Musubize14.06.2012 saa 05:41
gearage butera

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!