Makanyaga agiye kwitabira igitaramo cya Karahanyuze mu Bubiligi


Yanditswe kuya 9-07-2012 - Saa 09:56' na Karirima A. Ngarambe

Mu rwego rwo kwizihiza isakubukuru y’imyaka 50 u Rwanda rubonye ubwigenge na 18 rwibohoye, tariki 14 Nyakanga mu Bubiligi hateguwe igitaramo bise « Rwanda Rugari day » cyateguwe n’amashyirahamwe yitwa Team Production na DRB-Rugari bafatanyije n’Abategerugori bishyize hamwe ndetse n’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, iki gitaramo kizitabirwa na Makanyaga Abdoul umenyerewe mu jyana za kera mu Rwanda.

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bategura Karara Chantal umuyobozi Wungirije ushizwe uburinganire Muri DRB-Rugari, yagize ati : « Muri ubu busabane bw’igitaramo hatumiwe kandi n’umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda witwa Makanyaga, uzwi mu njyana za "Karahanyuze" akazaza aturutse mu Rwanda, gutumira abahanzi nka Makanyaga ni ukwereka abakiri bato ko umuziki Nyarwanda atari uw’uyu munsi gusa ko na kera muzika Nyarwanda yakunzwe kandi na n’ubu igikunzwe, hazaba kandi hari n’abandi bahanzi nka Marechal De Gaule, harimo noguhuza urubyiruko n’abakuru babo biciye mu mbyino n’indirimbo bijyanye n’umuco ».

Muri iki gitaramo kandi hazerekanirwamo Nyampinga wambitswe ikamba vuba aha « Miss supranationale 2012 », uzajya guhagararira u Rwanda mu murushanwa azabera mu gihugu cya Pologne mu mwaka wa 2013.

Uretse rero kubyina no kuririmba, abazitabira uwo munsi bazasangira, dore ko ubu mu Bubiligi (Uburayi) hatangiye gusa neza muri aya mezi bita ayibiruhuko, nubwo hacamo hakazamo akayaga n’imvura muri iyi minsi izwi nkiyagiraga izuba ryinshi mu bihe bisanzwe.

Hazumvikana cyane indirimbo zijyanye n’inyito y’uwo munsi (kwibohora) ziciye mu njyana Nyarwanda, n’izindi zizasabwa zikaboneka, abateguye uyu munsi.

Uwashaka kugera aho bizabera hitwa : Place Antoine Gilson, 1-1170 Bruxelles, kwinjira ni Amayero 15 ucishije kuri konte ING 363-1026624-16, naho uzishyurira aho bizabera akihagera ni Amayero 20, ushaka kuba yasaba ibindi bisobanuro yahamagara kuri izi nimero za terefone zigendanwa : 0489 01 15 14 no kuri 0488 61 72 90.

IBITEKEREZO
@Mauri we ko mbonye banditse umuyobozi wungirije !!! Ongera usome neza ariko icyo nemeranya nawe ni uko Chantal Karara ari mu bayobozi. @Furaha we reka reka burya ukora aravugwa, uyu mugore ni umukozi pe ! Ahubwo ibi uvugira aha wazagiye mu gitaramo ukareba niba umubonye ukabimubwira, maze ndore, ko ubanza muterwa "akanyabugabo" na murandasi ra ! Mouhamoudou
Musubize10.07.2012 saa 13:41
Mouhamoudou
heeeeeeeeeeeeeeee,dore ibirori ahubwo Makanyaga le vrai artiste naho ureke babandi baba bashaka amaramuko,na za play back ,uzi kugirango kitoko ananirwe kulilimba indilimbo yihimbiye ra ?,dore umuziki dore igitaramo,sinzahabura kabisa
Musubize10.07.2012 saa 07:54
hany
Chantal Karara ibyo akora byose aba yibonekeza ntabwo ari umuyobozi, ahubwo aba yiha uturimo twinshi hirya no hino ngo akunde agaragaremo. Ngaho se nasubize ibyo Maurice amubajije ???
Musubize10.07.2012 saa 02:59
furaha
Chantal KARARA se yabaye umuyobozi wa Gender Muri DRB-Rugari kuva ryari ??? Ariko mwagiye mureka kubeshya koko !!!!! Niba ari inyangamugayo anyomoze uyu munyamakuru umuha Titre adafite !!!!!!!
Musubize10.07.2012 saa 02:26
Maurice

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!