Igisope muri Quelque part


Yanditswe kuya 8-08-2012 - Saa 11:40' na IGIHE

Kuri uyu wa Gatanu n’uwa Gatandatu w’iki Cyumweru, abakunzi b’umuziki wa karahanyuze uzwi nk’ "Igisope" bazongera kwishimana n’abahanga muri iyi njyana, mu bitaramo byateguwe na Quelque part Bar& Restaurent.

Muri iki gitaramo hazagaragara abahanzi bigaragaje muri muzika nyarwanda nka Mavenge Sudi n’abandi, baririmbe banacuranga ibi bakunze kwita (live).

Ibi bitaramo bizajya biba buri wa Gatanu na buri wa Gatandatu. Kwinjira bizajya biba ku buntu kandi buri wese ahabwe amahirwe yo gusaba indirimbo ashaka ayicurangirwe (live)

Quelque part ikorera mu nyubako ya Rubangura, mu Mujyi wa Kigali rwagati, isanzwe itanga ibyo kurya n’ibyo kunywa ; Mu rwego rwo gushimisha abayigana kandi igira gahunda y’umuziki wa kera (igisope).

IBITEKEREZO
IGISOPE KIGEZWEHO WEEEE ARIKO RERO ICYAMBERE KIBA MURI BLACK AND WHITE DIMANCHE I NYAMATA
Musubize11.08.2012 saa 06:58
GOGO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!