Nigeria:Miss Umutesi Aurore yegukanye ikamba ry’umukobwa witwaye neza


Yanditswe kuya 13-08-2012 - Saa 05:01' na Abdou Nyampeta

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 11 Kanama 2012, Kayibanda Umutesi Aurore, Umunyarwandakazi ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo wari mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga uhagaraiye abandi muri Kaminuza zo muri Afurika ( Miss University Africa International Pageant) ,ntiyabashije kuba uwa mbere muri rusange ahubwo yegukanye ikamba ry’uwitwaye neza kurusha abandi (President’s Award) mu marushanwa yaberaga muri Nigeria.

“Sinagize umwanya wa mbere ariko nishimiye ko nipimye kuri bagenzi banjye bo mu bindi bihugu kandi hari ibyo nahungukiye byinshi byiza’’.

Ibyo ni ibitangazwa na Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore mu kiganiro yagiranye na Nsengumuremyi Protogene , Umujyanama muri Ambassade y’u Rwanda muri Nigeriya (Counselor/Rwanda High Commission – Abuja) wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri ibyo birori.

Nk’uko Nsengiyumva yabitangarije IGIHE, iryo kamba yarigezeho arihataniye na bagenzi be bo bindi bihugu bagera kuri 42. Buri gihugu cyagiye cyohereza umukobwa w’uburanga umwe . Ibihugu duturanye Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda nabyo byitabiriye iryo rushanwa.

Uwari ahagarariye u Rwanda muri icyo gikorwa ku ruhande rwa Ambasade, Nsengumuremyi Protogene , avuga ko hatabayeho kubaza ibibazo abarushanwaga bose. Muri 42, Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batanu, kahise gacaguramo 10 kagendeye gusa ku kwiyerekana mu karasisi k’Abirushanwaga, imyambaro, intambuko, kumwenyura n’ibindi ariko bitarimo kugaragaza ubwenge (intellectual capability).

Mu byanenzwe n’abo IGIHE .com ikesha inkuru, bavuga ko bitumvikana ukuntu ba Nyampinga bari bahagarariye abandi bamwe bibera muri Nigeriya nyamara bagaserukira igihugu batabamo, bavuga ko ari ibintu bidasobanutse.

Nyampinga Rorisang Molefe w’imyaka 19 y’amavuko, wari uhagarariye Lesotho yegukanye iryo kamba. Igisonga cye yabaye nyampinga Temitope E.Oloniyan, wari uhagarariye Nigeria.

Umunyarwandakazi Umutesi Aurore ntiyashoboye kuza mu myanya itanu y’imbere, ariko yacyuye ishimwe ry’umukobwa witwaye neza mu myifatire rusange.

Guverneri w’aho amarushanwa yabereye, Comarade Adams Aliyu Oshiomhole yanejejwe cyane no kwakira iryo rushanwa maze agenera buri Nyampinga warijemo amadolari 1000.

Ibi birori byari byatumijwe na sosiyete “Visions Innovations and Concepts Ltd, Nigeria’’.

Umutesi K.Aurore amaze kubona uburambe mu marushanwa ajyanye na Nyampinga, yabaye Nyampinga wa Muhanga muri 2010,aba Nyampinga w’Amajyepfo muri Miss 2012.

Abarushanwaga bari bari muri mwiherero ’’ bootcamp’’ kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki 11 Kanama. Mu bintu by’ingenzi babasabye n’Impano bahanye hagati yabo ndetse n’iyo bahaye Perezida w’Igihugu cyakiriye amarushanwa.

Amakuru dukesha Iyamuremye Antoine, uhora hafi kandi agakurikirana ibikorwa bya Umutesi, avuga ko uyu Nyampinga ategerejwe i Kigali, kuwa kabiri tariki ya 14 Kanama 2012 i saa ine za mu gitondo.

IBITEKEREZO
twashakaga ko aba uwa mbere mu bwiza ntabwo twashaka ko aba uwa mbere mu myitwarire
Musubize15.08.2012 saa 07:49
Ny. Louise
komereza aho wamwari we u rwanda rutegereje intsinzi muri byose
Musubize14.08.2012 saa 12:54
######
eeeeeeeeeeeeeee arahiye byukuri babaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Musubize13.08.2012 saa 13:07
jay bless
that's great
Musubize13.08.2012 saa 06:55
kalisa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!