Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya Mbere Nzeri, nibwo hatowe Nyampinga w’Afurika y’i Burasuzuba mu gihugu cy’u Bubiligi (miss East Africa Belgium) ari we Julia Njoronge ukomoka mu gihugu cya Kenya.
Abageze ku mpera y’iri rushanwa harimo Umunyarwadakazi Uwera Isabelle, ndetse n’abandi 11 baturutse mu bihugu 9 byitabiriye iri rushanwa.
hakozwe amajonjora hasigara abakobwa 5 aribo bahataniye umwanya wa Nyampinga East Africa Belgium2012, ikamba ryegukanwa n’Umunyakenya witwa Julia Njoronge akurikirwa n’Umunyatanzaniya n’uwo muri Djibouti.
Iki gikorwa cyacaga imbonankubone kuri televiziyo ikorera kuri internet yitwa United Africa Live.tv, cyitabiriwe n’abakobwa bakomoka muri Afurika y’i Burasirazuba batuye mu gihugu cy’u Bubiligi.
Abitabiriye iki gikorwa baturutse mu bihugu icyenda birimo u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, ndetse na Somalia.
Ibi birori byabereye ahitwa Birmingam Palace mu Mujyi wa Bruxelles, aho bataramiwe n’umuhanzikazi Butera Knowless, Dr Jose Chameleon wo muri Uganda ndetse na Ray Blaze wo muri Nigeria.
Ikindi cyagaragaye n’ubwinshi bw’Abanyafurika bo muri ibyo bihugu byarushanyijwe ndetse n’abo mubindi bihugu by’ibituranyi no mu Burayi bari benshi cyane ukurikije ibindi bitaramo bibera mu Bubiligi bihuza Abanyafurika.
Aya marushanwa amaze kumenyerwa mu gihugu cy’u Bubiligi ategurwa n’Abasore b’Abanyarwanda agaragaza ubuhanga n’ubushishozi mu rwego rwo guhuza Abanyafurika batuye ku mugabane w’u Burayi aho berekana ko bafite ubushobozi n’ubushake bwo kwerekana umuco mwiza w’aho baturuka babicishije mu buhanzi buherekeza gutora Nyampinga, aho banatumira Abahanzi benshi baturuka mu bihugu by’Afurika no mu Burayi ndetse n’Amerika.
Muri ibi birori kandi abahagarariye ibihugu byabo mu Bubiligi, nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Robert Masozera n’Ambasaderi w’igihugu cya Tanzaniya, n’intumwa zari zihagarariye igihugu cya kenya.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS II : Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16.05.2013 |
|
PGGSS III : Uburyo bwo gutora bwarahindutse
16.05.2013 |
|
Lil G yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo
14.05.2013 |
|
Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wo kwibuka ‘Bob Marley’
13.05.2013 |
|
Abanyeshuri bagaragaje ko bafite impano zishobora kuzababera umwuga
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |