Mu gitaramo cyiswe "Valu Valu Live Concert" cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera (muri Parking) kuri uyu wa 20 Nyakanga 2012, Dr Jose Chameleon uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba yatangaje ko akunda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Uyu muhanzi yavuze ko u Rwanda rwahindutse ku buryo bugaragara cyane biturutse ku muyobozi warwo. Dr Jose Chameleon yagize ati : "U Rwanda rufite umunyapolitike mwiza. Nkunda Kagame yaba ari Perezida cyangwa atari we. Sinaje hano kubwa Politiki, ariko ndamukunda kuko yahinduye u Rwanda rukaba rwiza."
Uyu muhanzi Chameleon, wigeze kuba mu Rwanda igihe kinini akorera ahitwa Maison des Jeunes ku Kimisagara ibikorwa byerekeranye n’imyidagaduro, mbere y’uko amenyekana ngo yamamare, yavuze ko u Rwanda iyo arurebye ubu abona rwarahindutse cyane agereranyije n’uko asanzwe aruzi. Yagize ati : "U Rwanda rwarahindutse. Rimwe na rimwe njya nshaka gufuha ariko sinabikora kuko mu Rwanda naho ari mu rugo." Ibi yabivuze ubwo yatangiraga kuririmba indirimbo ivuga ku buzima yitwa "Shida za Duniya".
Dr Jose Chameleon, watangiye kuririmba yambaye ibendera rya Uganda, yahise avuga amwe mu mazina y’uduce yibuka aho yavuze Remera, Kimicanga, Nyabugogo, Kacyiru kuri Minisiteri na Nyamirambo.
Dr Jose Chameleon yaririmbanye na murumuna we AK 47, ari nawe bucura bw’umuryango. Yari afite abakobwa babiri bambaye utwenda tugufi bamubyiniraga ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo cya Live.
Ally Soudy, umwe mu bahanzi, usanzwe utegura ibitaramo akaba n’umususurutsabirori, ari nawe wasusurukije iki kirori, yavuze ko uburyo Dr Josee Chameleon yigaragaje muri iki gitaramo byerekana ko ari umuhanga mu kuvugana n’abafana be. Yagize ati :"Yagaragaje ko ari umuhanga mu gushimisha abafana be bagirana ibiganiro kandi uko yatangiye niko yashoje."
Chameleon yatangiye kuririmba ahagana saa saba na 20 z’ijoro (01:20AM) asoza nyuma y’isaha imwe. Uretse we, iki gitaramo kititabiriwe n’abantu benshi cyane cyiswe "Valu Valu Live Concert" biturutse ku ndirimbo ya Chameleon ikomeje kubica bigacika hano mu Karere haririmbyemo abandi bahanzi nka Mavenge Sudi, King James, Riderman wahaye umwanya M Izzo na Ama-g The Black bakaririmbana indirimbo bise "Ni Njye", Dream Boyz, Urban Boyz baririmbanye na Washington, Dr Claude (waririmbye ku buryo bwa Live ari kumwe na Band ye) n’abandi.
Mu myaka ibiri ishize, ubwo Dr Jose Chameleon yaririmbaga muri Serena Hotel yari yatangaje ko yifuza kuzakora mu ntoki za Perezida wa Repubulika.
Amafoto mu mafoto
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS II : Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16.05.2013 |
|
PGGSS III : Uburyo bwo gutora bwarahindutse
16.05.2013 |
|
Lil G yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo
14.05.2013 |
|
Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wo kwibuka ‘Bob Marley’
13.05.2013 |
|
Abanyeshuri bagaragaje ko bafite impano zishobora kuzababera umwuga
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |