NUR:Isimbi Deborah Abiellah yambitswe ikamba rya Miss Campus 2012


Yanditswe kuya 21-01-2012 - Saa 00:09'

Nyuma yo kwiherera hagamijwe kureba Nyampinga wahize abandi mu birori by’Inkera y’abahizi, akanama nkemurampaka katangaje ko Umunyarwandakazi Isimbi Deborah Abiellah ari we wabaye Miss Campus 2012 n’amanota 76,6.

Igisonga cya 2 cya Nyampinga yabaye Umurundikazi Kaneza Arcella, naho igisonga cya 1 aba Umulisa Larissa wari wambaye nimero 2, uyu akaba yanegukanye umwanya wa Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (Miss popularity).

Miss Photogenic we yabaye Umurerwa Ariane wari wambaye nimero 1.

Isimbi Deborah Abiellah wabaye Miss Campus 2012 yagenewe ibihembo bitandukanye birimo Certificat, ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Kaminuza, ibikoresho bya SULFO azagenerwa mu gihe kigera ku mwaka, itike y’indege yo kujya mu gihugu cya Kenya yatanzwe na Kalaos Media Design, ikanzu ifite agaciro k’ibihumbi 300 yatanzwe na Francis Zahabu, kwiga amasomo ajyanye no gutwara ibinyabiziga ku buntu mu ishuri rya Campus Driving school, itike y’ingendo 10 Huye-Kigali yatanzwe na Horizon Express, kura amajoro abiri mu cyumba cya VIP muri Hotel Barthos n’ibindi.

Isimbi Deborah Abiellah, wabaye Miss Campus 2012 ni umwana wa Pasiteri Antoine Rutayisire ukundwa n’Abanyarwanda batari bacye kubera inyigisho ze benshi bavuga ko ziba zirimo ubuhanga.

Mu ijambo rye, Pasiteri Rutayisire Antoine yashimiye umukobwa we wabaye Miss Campus 2012 agira ati : “Kuvuka uri mwiza ntacyo uba watanze ariko kuba wabashije gusubiza ibibazo nka biriya ni cyo tugushimira”.

Antoine Rutayisire yakomeje agira ati : “Kujya i Nairobi n’ibindi byose ashatse yabireka bikavunjwamo amafaranga maze agafashishwa umuntu ukeneye gufashwa”.

Abandi bakobwa batsindiye imyanya itandukanye bahawe ibihembo bitandukanye birimo amafaranga ibihumbi 50 yiyongera ku yahawe buri mukobwa witabiriye iki gikorwa, kwiga amasomo yo gutwara ibinyabiziga no gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka muri Campus Driving school, ibihembo bitandukanye byatanzwe na Sulfo, ndetse no kurara ijoro rimwe muri Hotel Barthos ku bisonga byombi.

Isimbi Deborah Abiellah akikijwe n'ibisonga bye
Isimbi Deborah Abiellah ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda Prof Silas Lwakabamba n'Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Guverineri Munyantwali Alphonse
Isimbi Deborah Abiellah, umuryango we, abayobozi ba Kaminuza hamwe n'abayobozi bo mu ntara y'amajyepfo
Pastor Antoine Rutayisire ati : "Kuvuka uri mwiza ntacyo uba watanze ariko kuba wabashije gusubiza ibibazo nka biriya ni cyo tugushimira"
Isimbi Deborah Abiellah ari kumwe n'abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibirori
Ashyikirizwa igihembo yagenewe na Kalaos Media Design
IBITEKEREZO
SHE DESERVED TO BE MISS BUT SHE IS SO DELAY,NAWE SE BARAMUTUMIRA NGO AVUGE IBYO ATEGANYA AKIYIZZIRA NYUMA YAMASAHA ABIRI NIYISUBIREHO KABISA.
Musubize2.03.2012 saa 04:22
abayo
Abapinga pasteur ngo yakoze nabi muzasome inkuru za Esteri muri bibiliya.
Musubize8.02.2012 saa 08:57
DFGH
Bitarangaje kubona umwana wa Pasiteri uzi neza ko Imana idatoranya ubwiza cyangwa uburanga ahubwo ireba ibikorwa ; akemerako umukobwa we ajya mu marushanwa y'ubwiza ?!!! Erega aravuga ngo amushimiye kuba yabashije gusubiza ibibazo ngo ntamushimiye ubwiza !!! Arirengagiza ko mbere yo kugera hariya habanza kuba amajonjora y'uburanga !!! Ibyo bibazo bibajijwe muri rushange n'undi wese yashobora kubisubira ndetse akanamurusha. Abanyamadini baguye mu mutego w'ibyisi aho usanga no mu nsengero bavuga ngo ntibagomba kugenda mu modoka kenyeje, ngo ntibaba mu nzu kenyeje... Pasiteri Rutayisire Antoine yendaga kuba yaba ikitegererezo ariko kiriya kiramutsinze pe !!! Kubona yemera ko umuntu ajya hariya agahagarara agahemberwako yarushije abandi uburanga kandi azi neza ko Uburanga Imbere y'Imana nta gaciro bugira ; ahubwo ibikorwa !!! Ariko nta wamurenganya ; nabajije umwe mu bihayimana impamvu batemerera abamugaye ngo nabo bihe Imana, arambwira ngo umuntu ukorera Imana agomba kuba (valide !!) yuzuye ngo umugaye aba ari (invalide) atuzuye !!! Munyumvire namwe !!!
Musubize30.01.2012 saa 03:35
jeanp
Birasekeje pee Ababyeyi baje guselebra harimo akantu, Dore umyerope yabwiye umunyafrica ngo tubarusha ikoranabuhanga mu matora kuko tumenya uwatsinze en direct maze undi araseka cyane ati mubonye ibyo murata maze twe mumenya mbere ho umwaka ngo amatora abe.
Musubize27.01.2012 saa 12:51
Pamphile
uwarezwe neza, akura neza akanagaragara neza kandi afite ubwenge
Musubize27.01.2012 saa 10:17
######
Ngushimiye So ! Bitumye nanjye ngiye gusengera mu itorero ryanyu ! Buriya iyo akiba umwe muri ba bakozi b'Imana basengera muri churches na temples yari kubuza umwana we kwitabira amarushanwa. Uzaheshe izina umuryango wawe ndetse na kaminuza wigamokandi uzirinde kwiyambika ubusa nka bamwe njya mbona bakuye agahu ku nnyo ! Nujya mu iyo hotel uzirinde umuraza waho ! Ibihembo nk'ibyo birarura
Musubize27.01.2012 saa 04:56
mushyitsi
Uri mwiza,haaa, eeheen , urakwiriye eihii, urarenze, urarenze, uri mwizahaaa , yeee
Musubize24.01.2012 saa 09:57
Elvis
nta miss nta miss mbonye aho uyu se we ahahahahahahahahahahahahahhhaahahaha
Musubize24.01.2012 saa 08:26
ndugu
uzirikane ko kuba mwiza atari ukwiyandarik ! wiyubahe, wubahishe n'ababyeyi
Musubize24.01.2012 saa 04:24
mc
ntakwiye guhagararira kaminuza nzima !!!!!!!!!!! hari abandi bana bacyeye bagombye ku representa nur azayisebya kweri !!!!!!!!!!
Musubize24.01.2012 saa 04:21
peter
wapi nta Miss mbona !!!!! ntagasha mubonaho peeee !!!!!!!!!!!
Musubize24.01.2012 saa 03:06
john
wapi nta Miss mbona !!!!! ntagasha mubonaho peeee !!!!!!!!!!!
Musubize24.01.2012 saa 03:05
john
wapi nta Miss mbona !!!!! ntagasha mubonaho peeee !!!!!!!!!!!
Musubize24.01.2012 saa 03:05
john
wapi nta Miss mbona !!!!! ntagasha mubonaho peeee !!!!!!!!!!!
Musubize24.01.2012 saa 03:05
john
she,is pretty girl
Musubize23.01.2012 saa 09:56
sanny
Pasteur Antoine ndamukunda cyane nkunda inyigisho ze zubaka benshi kandi nkanakunda ko ari umunyabwenge. Imana ihe u mugisha Famille yanyu ndetse numukobwa wanyu izamuhe gutona nka Esther yubaha n'Imana. Amen
Musubize23.01.2012 saa 00:28
######
Igitangaje nukubona rector yaje kwifotozanya na Miss kandi ukaba utamubona yitabiriye public lecturer yateguwe muri kaminuza ye. inyungu afite kuri Miss ni iyihe, inyungu afite muri public lecturer niyihe ? need to find out good girls nothing else !!!
Musubize22.01.2012 saa 05:42
MISS_WA_SUGAR_DAD
ubwase nimeiza
Musubize22.01.2012 saa 04:53
fgt olk
so belle una stahili uko kiyangara
Musubize21.01.2012 saa 23:16
philbert
uriya mukobwa usibye ubumenyi gusa nimwizakweri gusa imana imubehafi.atazirara agapf,ubusa sha ongeasana.
Musubize21.01.2012 saa 16:45
tumuhirwe isaie
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!