Kwamamaza
  IGIHE.com

Nyampinga Isimbi Deborah n’umukunzi we basezeranye imbere y’Imana

Yanditswe kuya 31-03-2013 saa 17:24' na Eugenie Umuhoza
     


Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wa 2012, Isimbi Deborah, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Safari Bryan kuzabana akaramata mu rusengero rw’Abangilikani i Remera.
Mu muhango wo gusezeranya imbere y’Imana kuri iyi Pasika, Nyampinga Deborah na Bryan, urusengero rwari rwakubise rwuzuye inshuti n’imiryango y’abageni bombi, kimwe n’abandi bari bitabiriye ubukwe bw’umukobwa ukomeye watowe nka Nyampinga.
Abageni bari bafite akanyamuneza n’ibyishimo byinshi, aho bamwe mu nshuti za Miss (...)

Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wa 2012, Isimbi Deborah, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Safari Bryan kuzabana akaramata mu rusengero rw’Abangilikani i Remera.

Mu muhango wo gusezeranya imbere y’Imana kuri iyi Pasika, Nyampinga Deborah na Bryan, urusengero rwari rwakubise rwuzuye inshuti n’imiryango y’abageni bombi, kimwe n’abandi bari bitabiriye ubukwe bw’umukobwa ukomeye watowe nka Nyampinga.

Abageni bari bafite akanyamuneza n’ibyishimo byinshi, aho bamwe mu nshuti za Miss Deborah zirimo abanyeshuri ba kaminuza yigamo, zamuririmbiye indirimbo zitandukanye, biramushimisha ndetse bigeza n’aho amarira y’ibyishimo ashoka ku matama.

Umushumba wo mu torero EAR, Louis Muvunyi, yahanuye Deborah na Bryan kuzita ku rugo bashinze. Ati “Mukwiye kujya mushimira Imana kuba icyo mwifuje mukigezeho, urugo rwanyu rugomba kubakira ku rukundo rw’Imana, kandi ntimuzibagirwe gusenga igihe cyose. Urugo rwanyu mukarwubakira ku rutare atari ku musenyi.”

Deborah na Bryan bambikanye impeta bibukiranya bombi ko ari ikimenyetso cy’isezerano ridakuka ribaye hagati yabo, ko haba mu gihe cy’ibyishimo cyangwa ibyago bazabana iteka kugera gupfa.

Urukundo rwa Nyampinga Isimbi Deborah na Safari Bryan baruhamije imbere y’Imana kubana akaramata, nyuma y’uko Bryan amuteye inda, bagasaba imbabazi mu rusengero biyemeza no kuzabana nk’uko bari basanzwe bakundanda.

Nyampinga Isimbi yambikwa impeta y'urukundo na Safari Bryan
Isimbi yambika impeta Bryan
Abageni mu masezerano
Pasiteri Antoine Rutayisire n'umukobwa we Nyampinga Isimbi Deborah binjira mu rusengero
Nyampinga yemera ko asezeranye na Bryan ku bwabo nta gahato babashyizeho
Abitabiriye ubukwe nabo bari bakeye
Aba baririmbiye Nyampinga Isimbi baramuriza kubera ibyishimo
Pasiteri aha umugisha isezerano abageni bagiranye

Bageze mu kwiyakira muri Hotel Nobleza iri Kicukiro

Bryan na Nyampinga Deborah basangira
Ababyeyi ba Deborah
Itorero ryasususrukije ubukwe bwa Nyampinga Deborah na Bryan


Amafoto/ Steven Ndizeye

IZINDI NKURU WASOMA
Nyamacoma
2015-03-03 07:56:52
Green Light
2015-02-26 17:57:59
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved