Buri wa Gatanu no ku wa Gatandatu, muri Quelque Part Bar & Restaurant hategurwa ibitaramo bihuza abahanzi banyuranye ariko cyane cyane abakizamuka muri muzika nyarwanda.
Mu kiganiro twagiranye na Ishema Kevin Patrick, umwe mu babitegura, yadutangarije ko iki gikorwa kiba kigamije gushyira ahagaragara impano z’abahanzi bakizamuka muri muzika no mu mikino irimo gusetsa.
Akomeza atangaza ko bitewe n’inzira zigoye zo kugira ngo abahanzi babone aho bigaragariza, ni muri urwo rwego Quelque Part Bar & Restaurant ifatanyije n’itsinda rigamije guteza imbere abahanzi bakizamuka (The Best Promoters Up Coming Artist), bategura buri wa Gatanu n’uwa Gatandatu ibitaramo bigaragaramo abahanzi bafite impano nyinshi zitandukanye.
Agira ati "Abitabira ibyo bitaramo bakuramo ubutumwa butandukanye bunyuze mu ndirimbo kandi bakibonera imbonankubone abo bahanzi. Ni umwanya kandi wo kuruhuka."
Ku birebana n’uburyo bwo kwinjira muri ibyo bitaramo, Ishema atangaza ko biba ari ubuntu nta n’umwe wishyura. Ati "Bikorwa mu rwego rwo kugira ngo dufashe abantu kuruhura umutwe."
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS II : Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16.05.2013 |
|
PGGSS III : Uburyo bwo gutora bwarahindutse
16.05.2013 |
|
Lil G yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo
14.05.2013 |
|
Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wo kwibuka ‘Bob Marley’
13.05.2013 |
|
Abanyeshuri bagaragaje ko bafite impano zishobora kuzababera umwuga
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |