Salax Awards 2012: Nta muhanzi uri ku rutonde uzasimbuzwa undi

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 19 Mutarama 2013 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Abagize Ikirezi Group baratangaza ko urutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards 2012 mu byiciro 15 rwashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, ari ndakuka kandi ko badateze kuruhindura ngo ni uko umuhanzi runaka yasezeye mu irushanwa.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko abahanzi Alpha Rwirangira na Uncle Austin batangarije ko basezeye muri iri rushanwa, bavuga ko ari impamvu zabo bwite, ndetse bikanahwihwiswa ko Jay Polly na Dream Boyz na bo bifuza gukuramo akabo karenge.
Emma Claudine (...)

Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi wa Ikirezi Group, aganira na IGIHE yagize ati “Nakunze gutanga urugero rwo mu bakina umupira; niba washyizwe ku rutonde rw’abakinnyi batsinze ibitego byinshi ntabwo uzavuga ngo wivanyeho kuko ibitego uba warabitsinze. Nk’uko nta muhanzi usaba kujya kuri urwo rutonde, ni nk’uko nta n’uwasaba kuruvaho, ibyo bikorwa tuba twarabibonye abafana bakabitorera.”

Ntirenganya avuga ko uburenganzira umuhanzi wifuza kuva mu irushanwa rya Salax Awards 2012 afite, ari ukutazafata igihembo naramuka acyegukanye, no kutazitabira ibirori byo kuzabitanga.

Ntirenganya yizeza abafana b’umuziki nyarwanda ko nta buriganya bwabaye mu gotoranya abahanzi bashyirwa mu byiciro, nk’uko bamwe muri bo bivanye ku rutonde bagiye babitangaza. Avuga kandi ko hakurikijwe amajwi yatanzwe n’abanyamakuru 57 n’inzobere mu bya muzika (Djs) bo mu Rwanda.

Aganira na IGIHE, Mike Karangwa, umwe mu bagize Ikirezi Group we yavuze ko Alpha Rwirangira, Uncle Austin na Kitoko (wari waratangaje ko atazitabira Salax Awards mbere y’uko itangira) basanzwe ari abahanzi batinya amarushanwa, akaba ari na yo mpamvu avuga ko bivanye muri Salax Awards.

Yagize ati “Njyewe mbibona nk’ubwoba bwo gutinya guhangana, uko umuhanzi abona ibintu ntibivuze ko ari ko kuri guhari. Abantu baba babona ukuri kwa nyako. Simbona ko byaca intege irushanwa, hari abandi barimo kandi bari tayari kurushanwa.”

Amarushanwa ya Salax araba ku nshuro yayo ya gatanu. Afatwa nk’akomeye mu Rwanda nyuma y’aya Primus Guma Guma Super Star, ategurwa n’uruganda rwa Bralirwa ku bufatanye na East African Promoters (EAP).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza