Umunyarwandakazi uba mu Bubiligi witwa Simbi Sabrina washinze ishyirahamwe yise ‘Hoz’amarira’, yateguye igitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha ababana n’ubumuga baba mu Rwanda, kikazaba tariki ya 3 Kanama muri uyu mwaka wa 2012.
Icyo gitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruxelle, ahitwa « Rue Rogier Van der weygen N°3 », imiryango azafungurwa saa moya z’umugoroba.
Bamwe mu bahanzi bazitabira iki gitaramo harimo Umunyarwandakazi Cécile Kayirebwa, n’abakobwa bazabyina Kinyarwanda kandi hakazerekanwa n’imideri yo kwambika abakobwa n’abahungu igezweho.
Mu kiganiro na IGIHE Simbi Sabrina washinze ishyirahamwe ryo gufasha ababana n’ubumuga bw’umubiri mu Rwanda yise "Hoz’amarira" yagize ati "Numvaga nshaga gukora no gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kugirango ababana n’ubumuga bw’umubiri barusheho kwitabwaho hakoreshejwe ibikoresho biborohereza mu buzima bwabo bwa buri munsi ".
Simbi yakomeje agira ati "Nagiye mpura nabo kenshi mu ngendo nakoze mu Rwanda, menya ibibazo byabo kuko twaganiriye ".
Atanga urugero rw’umwe mu bagore bahuye asabiriza mu Rwanda kubera kubura ubufasha, akavuga ko byamubabaje cyane, ndetse akaba aribwo yagize igitekerezo cyo gukora uko ashoboye ngo ashake icyo yakora cyo gutera inkunga mu buryo nshoboye.
Nyampinga Sabrina yatowe nk’uwungirije uwatowe muri ba Nyampinga « Supranational 2012 » mu irushanwa riherutse kubera mu Bubiligi tariki ya 30 Nyakanga.
Amategeko y’iri rushanwa ategeka ko iyo uwabaye uwa mbere yavuze ko atazaboneka, hagomba koherezwa umukurikira mu matora, akaba ari nako byaje kugenda kuko Simbi Sabrina ariwe uzahagarira u Rwanda muri Pologne mu Mujyi wa Sopot mu kwezi kwa Nzeri 2012, uyu mwanya kandi afite ngo azawifashisha mu gukora ubuvugizi bw’umuryango yashinze.
Uwo mugoroba uzakorerwamo iki gitaramo cyo gufasha tariki 3 z’ukwa Munani, birateganyijwe ko uzashaka gufungura bya Kinyafurika cyangwa Kinyarwanda nabyo biteganyijwe mu giciro cyo kwinjira, uhamagaye (0488 40 48 59) bakakubikira umwanya ni 30€ naho wishyuriye k’umuryango uwo munsi ni 35€ na 20€ ku banyeshuri.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS II : Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16.05.2013 |
|
PGGSS III : Uburyo bwo gutora bwarahindutse
16.05.2013 |
|
Lil G yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo
14.05.2013 |
|
Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wo kwibuka ‘Bob Marley’
13.05.2013 |
|
Abanyeshuri bagaragaje ko bafite impano zishobora kuzababera umwuga
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |