Uganda: Abakobwa beza 300 binjiriye ubuntu mu gitaramo cyishyuzwaga amamiliyoni

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 5 Mutarama 2013 saa 04:48
Yasuwe :
0 1

Umukire w’umugande witwa Ivan Ssemwanga, w’imyaka 28, usanzwe uba muri Afurika y’Epfo, yashatse ko intangiriro z’umwaka wa 2013 ziba amateka atazibagirana akoresha igitaramo kidasanzwe, cyabereye mu kiyaga cya Victoria, aho abakobwa beza 300 binjiriye ubuntu mu gihe abagabo n’abandi batatoranijwe bishyuraga Miliyoni y’amashilingi ya Uganda.
Iki gitaramo Ssemwanga yagikoranye n’umugore Zari Hussein, uzwi cyane mu byo gutegura ibitaramo bikomeye muri Uganda.
Ssemwanga yatumije abakobwa biyumva ko (...)

Ssemwaga n'umugore we zari

Ssemwanga yatumije abakobwa biyumva ko ari beza mu gihugu, nuko bakorera umunsi mukuru mu bwato buhenze bw’agatangaza, yatumije muri Afurika y’Epfo.

Aba bakobwa baje bambaye imyenda yiganjemo imigufi, binjiriye ubuntu, bahabwa icyo kurya n’icyo kunywa, mu gihe abagabo bo bishyujwe miliyoni imwe y’amashilingi, ni ukuvuga asaga 250,000 y’amafaranga y’u Rwanda, mu myanya y’icyubahiro (VIP), n’ibihumbi ijana by’amashilingi ahasanzwe, ni ukuvuga asaga 25,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ivan Ssemwanga atunze imodoka ebyiri zihenze zo mu bwoko bwa Lamborghini, imwe igura $190,000. (123,500,000 Rwf) ku ruganda.

Amwe mu mafoto y’uko igitaramo cyagenze:

Bari mu bwato
Mu myambarire ntibyari byoroshye
Ssemwaga abyina n'umugore we
Igitaramo cyabereye mu bwato muri Victoria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza