USA: Umuhanzi Diyen yataramiye Abanyarwanda bo muri Maine

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 19 Gashyantare 2013 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Ku wa 17 Gashyantare 2013, umuhanzi nyarwanda Diyen ubu ukomeje kugaragara muri muzika ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye mu munsi mukuru wahuje Abanyarwanda batuye muri Maine wateguwe na RCAM (Rwandese community association of maine) nk’uko byatangajwe na perezida wayo Pierre Kayiranga.
Diyen uza imbere ya Jay Polly mu bahanzi nyarwanda bafite ababakurikira benshi kuri twitter (@diyendav) ukurikije imibare ubusanzwe aririmba injyana ya RNB , HIPHOP na Dance hall. (...)

Ku wa 17 Gashyantare 2013, umuhanzi nyarwanda Diyen ubu ukomeje kugaragara muri muzika ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye mu munsi mukuru wahuje Abanyarwanda batuye muri Maine wateguwe na RCAM (Rwandese community association of maine) nk’uko byatangajwe na perezida wayo Pierre Kayiranga.

Umuhanzi Diyen aririmba

Diyen uza imbere ya Jay Polly mu bahanzi nyarwanda bafite ababakurikira benshi kuri twitter (@diyendav) ukurikije imibare ubusanzwe aririmba injyana ya RNB , HIPHOP na Dance hall.

Intore na zo zamufashije gususurutsa abitabiriye igitaramo

Muri iki gitaramo Diyen yacurangiye abari bacyitabiriye indirimbo enye harimo ebyiri izasohotse n’izindi zigitunganywa, anaboneraho umwanya wo gukangurira Abanyarwanda batuye muri Amerika kurangwa n’ubufatanye n`urukundo.

Ibirori byari bishyushye kuko n`itorero ry’Abanyarwanda batuye muri Maine « Inganzo ngari US » ryagacishijeho abantu bakanezerwa. Intero yari ukurushaho gukunda u Rwanda.

Itorero Inganzo ngari ryashimishije abitabiriye igitaramo

Aganira na IGIHE, Diyen yadutangarije ko ari gutegura gushyira hanze ibihangano byinshi mu gihe cya vuba. Gusa yavuze ko gukorera umuziki mu mahanga ari ibintu bitoroshye ariko nanone ngo kuri we abifata nk`urugamba azatsinda.

Usibye indirimbo zamaze kugera hanze Diyen yanaririmbye indirimbo yenda gusohoka ikiri gutunganywa « Party lalala ». Aka ni agace kayo: https://www.youtube.com/watch?v=5eeo2XoBCYk


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza