Amafoto y’indobanure yaranze ibirori bya Rwanda Fashion Week 2019

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 12 Kamena 2019 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019 nibwo habaye ibirori byo kumurika imideli bya Rwanda Fashion Week 2019, byari bizwi nka Collective Rwanda 2019.

Ni ibirori byatangijwe n’itsinda ry’abahanzi b’imideli bo mu Rwanda [Collective Rwanda], bikaba byari bibaye ku nshuro ya kane.

Byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ahari School Of Architecture And Environment [SABE].

Ku nshuro ya mbere Rwanda Fashion Week yabereye ahantu hadatwikiriye, aho abanyamideli bakoraga urugendo rurerure baca imbere y’abantu bari baje kwihera ijisho.

Abanyamideli bakomeye mu Rwanda barimo Muthoni Fiona wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017, Umutoni Georgette, abakobwa b’impanga [Umutoniwase Belise na Belinda], Neza Rachelle, Isheja Morella umukinnyi w’ikipe ya Mukura VS, Iradukunda Bertrand n’abandi batandukanye.

Hamuritswe imideli y’abarimo; Sonia Mugabo, Rwanda Clothing, Emmy Nesbit, Maison Aline na Lisa B. Marler, House Tayo, K’tsobe, Inzuki Designs, Maison Munezero, Haute Baso, Moshions na Orange Culture.

Imideli ya Inzuki Designs

Imideli ya K’tsobe

Imideli ya Maison Aline na Lisa B. Marler

Imideli ya Moshions

Imideli ya Sonia Mugabo

Imideli ya Maison Munezero

Imideli ya Rwanda Clothing

Imideli ya House Of Tayo

Imideli ya Uzi Collections


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza