Ibi birori byiswe byabaye ku wa 09-10 Gashyantare 2019 muri Kigali Convention Center. Byayobowe na Aline Gahongayire umenyerewe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.
Byahurije hamwe abacuruza imyenda y’abageni, inkweto, imisatsi, abasiga ibirungo mu maso, abakodesha imodoka zitwara abageni n’abandi.
Hari n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika nka Germaine Mwananawe Bugingo ufite inzu y’imideli yitwa MoiforYou ikora imishanana, Kwesi Pratt Yawah, Umunya-Ghana wamamaye mu kuyobora ubukwe (MC), Muthoni Njoba, Umunya-Kenyakazi w’inararibonye mu gusiga ibirungo abageni [makeup artist], Mai Atafo Umunya-Nigeria ukora imyenda y’abagabo, Zuri bacuruza imisatsi mu bihugu bitandukanye n’abandi.
East African Wedding Show yari igizwe n’ibice bitandukanye birimo imurika, kwerekana imideli n’ibiganiro byatanzwe n’inzobere muri buri byiciro.
Imideli y’abageni yerekanywe n’abanyamideli bo mu Rwanda barimo Jordan Mushambokazi na Urayeneza Helene banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, umugore wa Jay Poly, Uwimbabazi Sharifa, n’abandi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi witabiriye iki gikorwa, yashimiye abagize uruhare bose mu kugitegura.
Yavuze ko gihura neza na gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama n’iminsi mikuru, ari nayo mpamvu bifuza ko byazakomeza kuba, hakaza n’ibindi.
Yagize ati “Iki gikorwa gihuye n’intego zacu nini z’ubukungu. Rimwe na rimwe watekereza ko ubukwe ari igikorwa gisanzwe abantu bajyamo bakishimira ukunga ubumwe bw’abantu babiri, ariko bugira n’uruhare mu bukungu. Muri RDB dufite intego yo kongera iminsi mikuru ibera mu Rwanda. Nk’uko mwabibonye hari inama nyinshi zibera i Kigali ariko na none turashaka ko habera n’ibindi bikorwa bitandukanye.”
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizajya kiba rimwe mu mwaka.

































TANGA IGITEKEREZO