Haute Baso, inzu imaze kuba ubukombe mu by’imideli mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 Werurwe 2017 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Haute Baso’ imaze kuba ubukombe mu by’imideli mu Rwanda, izwi cyane mu myenda ikora irimo amakanzu n’amashati yo mu bitenge, amakoti afite ibara rya gisirikare, imitako irimo ‘imigongo’,izwi cyane mu muco nyarwanda n’izindi ngeri zinyuranye.

Iyi nzu y’imideli yatangijwe n’abagore babiri, bari basanzwe buri wese ku giti cye ahanga imideli, nyuma yo kuganira bahitamo gukorera hamwe kuko basanze guhuza imbaraga byatuma barushaho kubona umusaruro.

Umwe muri bo yari asanzwe afite inzu y’imideli yitwaga ‘Haute Rwanda’, yakoraga ibijyanye n’imitako n’amasakoshi, undi akorera muri ‘Baso Designs’ yakoraga imyenda, ari nabyo byaje guhuzwa havuka “Haute Baso”.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bashinze iyi nzu y’imideli yasobanuye ko batangiriye ku gishoro cy’ibihumbi bibiri by’amadolari gusa ndetse ngo babanje kumenyekanisha imyambaro bahanga no kuyikwirakwiza binyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Twatangiye ducururiza ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo twari dufite iduka. Twashyize imbaraga mu kugira urubuga rwa internet na Facebook. Abantu baratwandikiraga bakatubwira ngo turashaka iki, tukakibashyira.”

Mu Ukwakira 2014 nibwo Haute Baso yashinze iduka ryayo rya mbere, bikaba byaragezweho nyuma yo kwizigama amafaranga bakuraga mu gucururiza ku mbugankoranyambaga. Ubu bafite ababahagarariye muri Kenya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva batangira, bagiye bagira amahirwe menshi yo kumurika imideli bahanga ahantu hatandukanye ndetse bakaba bashima ubufasha leta y’u Rwanda n’Urugaga rw’abikorera, PSF bidahwema guha ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Mu mpera za 2014, bagize amahirwe yo guhabwa inkunga ya $80000 n’Umuryango Spring usanzwe ufasha imishinga ishobora kuzana impinduka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere by’umwihariko ku bakobwa.

Aya mafaranga yatumye bagura ibikoresho byinshi bakenera mu guhanga imideli yabo, kuko ubusanzwe bakorana n’amakoperative abadodera, ariko ibikenewe byose babyizaniye.

Bamuritse ibyo bakora mu bihugu birimo na Afurika y’Epfo

Umwe muri aba yatangiye ibijyanye n’imideli ubwo yigaga kaminuza hanze y’u Rwanda yaza mu biruhuko abantu bakamutuma impano akuye mu Rwanda.

Ati “Hari nko mu 2007, mama wanjye yabaga inaha nkaza kumusura. Nta bindi bintu byiza byahabaga washyira abantu nk’impano. Natangiye gukora utuntu duke nkabijyana, abantu bakampa amafaranga. Hari umugore nari nzi ubizi nahitagamo ibyo ankorera.”

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kubikora nk’umuyoboro wo kugaragaza ibitekerezo bye, yaje guhura na mugenzi we batangira gufatanya urugendo binyuze muri Haute Baso.

Ati “Kiriya gihe ibijyanye n’imideli ntabwo byafatwaga nk’akazi, byari bigoye kubwira umuntu ngo aguhe inguzanyo utangira inzu y’imideli, ubu bwo birashoboka. Twebwe twakoresheje ayo twari dufite, buri wese yazanye uruhare rwe tuyashora mu kugura ibikoresho.”

Yagaragaje ko bigoye kugaragaza amafaranga bamaze kunguka mu bikorwa byabo, kuko inyungu yose babonye bongera bagashora mu bikorwa byabo kugira ngo bikomeze kwaguka.

Ati ”Kuri njye ntabwo mbibara mu mafaranga, ni umubare w’abantu dufite ubushobozi bwo gukoresha. Twatangiranye n’abantu bane, mu gihe kitageze ku myaka ibiri tugeze kuri 27. Umubare w’abanyabukorikori dushobora gukorana na bo bitari umunsi umwe ahubwo igihe cyose, iryo ni ryo terambere rya Haute Baso.”

Aba bahanzi b’imideli kandi bamaze kwitabira ibikorwa byo kumurika imideli bitandukanye by’imideli Kampala Fashion Week (Uganda), Origin Africa Trade Show (Madagascar), Collective Rw na Mercedes Benz Fashion Week (Afurika y’Epfo), iza mu bikomeye cyane muri Afurika. Banambitse kandi ibyamamare bitandukanye birimo n’abagize Itsinda rya Saut Sol ryo muri Kenya.

Gutumiza ibikoresho hanze biracyari inzitizi

Kuba ibikoresho byinshi bakenera babitumiza mu mahanga, bituma bahendwa cyane, ari nabyo bituma igiciro cy’imyenda ikorerwa mu Rwanda kijya hejuru ugereranyije n’ibindi biva hanze.

Hari icyizere ko bizahinduka ariko, kuko u Rwanda ruherutse gufata umwanzuro wo kudasoreha ibikoresho byifashishwa mu budozi.

Kuba bakiri bato kandi ngo bituma hari bamwe badaha agaciro gakwiye ibyo bakora, ariko na none bakishimira ko u Rwanda rushyigikira ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abagore.

‘Made in Rwanda’ yaje ari igisubizo

Gahunda ya ‘Made in Rwanda’ igamije gushishikariza abanyarwanda gukoresha ibikorerwa mu gihugu, bayibona nk’uburyo bwo gutuma ibyo bakora bitera imbere kurushaho.

Ati “Urabizi ubu bari guca imyenda ya caguwa, ibi bizateza imbere ubucuruzi nk’ubwacu. Ni byiza ko turi kugira uruhare mu gushyiraho uburyo buzatuma ubucuruzi bwacu butera imbere […] Mu gihe caguwa idahari abantu benshi bazakenera kwambara.”

Amafoto ya bimwe mu bikorwa bya Haute Baso


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza