Ibitamenyerewe mu birori bya Rwanda Fashion Week 2019

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Kamena 2019 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Ibirori ngarukamwaka byo kwerekana imideli bya Rwanda Fashion Week 2019, bigiye kuba ku nshuro ya Kane, ariko hitezwemo impinduka n’ibindi bitamenyerewe bitigeze biba ku byabanje.

Ibi birori byatangiye kuwa 5 Kamena birasozwa kuri uyu wa 8 Kamena 2019, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ikoranabuhanga muri School of Architecture and Built Environment (SABE).

Ni ibirori bigiye kuba ku nshuro kane aho bitegurwa n’itsinda ry’abahanzi b’imideli bo mu Rwanda ryitwa Collective Rwanda, rigizwe na Moshions, Sonia Mugabo, Amizero, House Of Tayo na Inzuki Designs na Uzi Collections.

Uretse ko biri bwitabirwe n’abandi bahanga imideli barimo abakizamuka nka Maison Aline, Rwanda Clothing, Maison Munezero n’abandi bo mu Rwanda bigaragaje mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Haragaragaramo kandi abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaturuka mu bigo birimo; Gashora Girls School, Kigali International Community School, Green Hills Academy na Agahozo Shalom Village.

Mu bahanzi b’imideli mpuzamahanga harimo Adebayo Oke-Lawale wo muri Nigeria, ufite inzu y’imideli ya Orange Culture imwe mu zifite izina rikomeye muri Afurika akaba yaranakoranye n’umuhanzi Davido.

Harimo kandi Okoro Emmanuel, ufite inzu y’imideli yitwa Emmy Nesbit yatsindiye ibihembo muri Lagos Fashion Week 2017, by’umwihariko akaba yarambitse uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, uherutse kwegura.

Mu kiganiro cyahuje abari gutegura ibi birori n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu bavuze ko bizaba ari ibirori binogeye ijisho kandi bitandukanye n’ibyo mu myaka yabanje.

Turahirwa Moses ufite inzu y’imideli ya Moshions, yavuze ko uyu mwaka wihariye ku kuba hari impano nshya y’abahanga imideli batanu bazerekana.

Ati “Uyu mwaka wihariye ku kuba tuzerekana impano nshya zigera kuri eshanu. Bazerekana ibyo bakora ku munsi wa mbere. Buri muntu azerekana ubwoko bubiri bw’imyambaro akora.”

Yemeza ko uyu mwaka ufite impinduka nyinshi birimo ahantu bazakorera n’abahanga bakomeye baturutse muri Nigeria, avuga ko ari ibintu byo kwishimirwa.

Ati “Uko umuntu agenda akura hari ibintu bigenda bihinduka, uyu mwaka tuzakorera ahantu hashyashya kandi ni ahantu hajyanye n’igikorwa cyacu. Ikindi dufite abashyitsi bakora ibijyanye n’imideli ku rwego mpuzamahanga. Dufite abahanga imideli babiri bakomeye muri Nigeria kandi ubundi akenshi twakoreshaga umwe wo hanze dugaha umwanya abo mu Rwanda.”

Avuga ko umusanzu wa mbere ibi birori bimaze gutanga mu ruganda rw’imideli ari ubufatanye buri kubakwa mu bakora uyu mwuga.

Avuga ko kubera ukuntu abagize Collective Rw, bagenda bafitanye ubufatanye aribwo butuma babona amahirwe atandukanye hanze y’u Rwanda bakagenda nk’itsinda.

Akavuga ko bifasha guhagararira u Rwanda kuko umwe mu bagize Collective Rw ashobora kujya kwerekana ibyo akora akajyana n’ibya mugenzi we. Ikindi kikaba kuba bategura ibintu biri ku rwego rushyitse.

Abamurika imideli 45 nibo bigaragaza muri iki gikorwa cya Rwanda Fashion Week 2019 naho abahanga imideli bo ni 14.

Hari amatike y’ubwoko butatu yemerera ushaka kwihera ijisho ibirori kwinjira: hari igura amafaranga ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 45 Frw.

Ku nshuro ya kane Collective Rwanda bateguye Rwanda Fashion Week
Rwanda Fashion Week iragaragaramo abahanzi b'imideli barimo abakizamuka
Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions ni umwe mu bagize Collective Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza