Ibirori byo kumurika imideli yakorewe mu Rwanda [Made in Rwanda] byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, kuri Hotel Umubano iherereye ku Kacyiru.
Ni ibirori byitabiriwe n’umubare munini wiganjemo abakunda imideli bo mu bihugu binyuranye byitabiriye inama ya AU iri kubera i Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuir 18 Nyakanga 2016.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda[PSF] ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gutegura ibi birori, bwatangaje ko byakozwe nko gushaka umwanya mwiza wo kwereka amahanga ibyiza by’umuco nyarwanda cyane cyane herekanwa ibihakorerwa.
Mu birori by’imideli byiswe “Fashion Dusk”, herekanywe ibikorwa n’inganda zo mu Rwanda mu kwerekana ko ‘hari inganda n’abahanga mu by’imyambarire bakora imyenda igezweho no gushishikariza Abanyarwanda kuyoboka ibikorerwa mu gihugu.’
Turahirwa Moses, umuhanzi w’imideli wanashinze inzu yitwa ’Moshions’, yavuze ko byamubereye umwanya mwiza wo kwereka abanyamahanga ibihangano bye ndetse ko yabibonyemo amahirwe yo kwagura ibikorwa bye.
Ibyamuritswe muri ibi birori, harimo ibikapu, T-shirts, inkweto, amakanzu, imipira y’imbeho n’indi mideli inyuranye yose yakorewe mu Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO