Kurwana bihoraho kwa Pacson na Kalisa John byageze muri Polisi

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 13 Ugushyingo 2012 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amakimbirane hagati y’umuhanzi Pacson na DJ Kalisa John amaze gufata intera kuko bajya bakozanyaho, ubu ikibazo cyabo bagishyikirije Polisi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, aba basore bombi barwanye inshuro ebyiri, zisanga indi imwe bigeze kurwana.
Pacson avuga ko ku wa Gatanu ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Dream Boys i Huye, yabonye Kalisa John arimo amufotora, afata n’amashusho y’abasore bagize itsinda rya Tuff Gangs barimo kuvuga amagambo atari meza amwaka apareye ye arayasiba. (...)

Nyuma y’amakimbirane hagati y’umuhanzi Pacson na DJ Kalisa John amaze gufata intera kuko bajya bakozanyaho, ubu ikibazo cyabo bagishyikirije Polisi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, aba basore bombi barwanye inshuro ebyiri, zisanga indi imwe bigeze kurwana.

Pacson avuga ko ku wa Gatanu ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Dream Boys i Huye, yabonye Kalisa John arimo amufotora, afata n’amashusho y’abasore bagize itsinda rya Tuff Gangs barimo kuvuga amagambo atari meza amwaka apareye ye arayasiba. Nyuma Kalisa John yaje kumwubikira amuhata imigeri n’inshyi.

Bukeye bwaho bahuriye i Kigali imbere yo kuri radiyo Voice of Africa, Pacson nawe amukubita ingumi, ahita yurira imodoka arigendera, ariko Kalisa John ahita ajya gushyikiriza ikirego Polisi nk’uko yabitangarije ibitangazamakuru bitandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, Pacson yatangaje ko ibyo kumurega ntabyo azi kuko atarahamagarwa n’ubutabera.

Ati “ubundi yaba andegera iki? Njye ko ntaramurega? ntabwo namuhohoteye kuko yaranteye nditabara n’uko namurushije ingufu, i Butare yarankubise ntabwo twarwanye, ko ntamureze se?”

Pascon ujya akimbirana na Kalisa John

N’ubwo ariko havugwaga kuregana muri polisi, Pacson yatangarije IGIHE ko ubu nta mirwano izongera kuba hagati yabo, kuko ngo mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo, Kalisa John yamuhamagaye amusaba imbabazi bariyunga.

Ku ifoto hejuru : Ni DJ Kalisa John


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza