Mutesi Aurore, Miss Rwanda 2012 yakoze impanuka

Yanditswe na Rutaganda Joel
Kuya 1 Mata 2013 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Mutesi Kayibanda Aurore, nyampinga w’u Rwanda 2012, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata ahagana saa tatu n’igice hafi yo kuri Saint Michel mu mujyi wa Kigali.
Ubwo yari mu muhanda werekeza kuri KIST, ari mu modoka ye yo mu bwoko bwa Haval 5 ifite pulake nomero R MISS 12, imodoka yazamukaga iva mu Kiyovu yo mu bwoko bwa Carina ifite pulake nomero RAA 437 E itwawe n’uwitwa Serugo Espoir iraje iramugonga maze itwara imodoka ye nko muri metero 5, zombi zihita zigonga (...)

Mutesi Kayibanda Aurore, nyampinga w’u Rwanda 2012, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata ahagana saa tatu n’igice hafi yo kuri Saint Michel mu mujyi wa Kigali.

Ubwo yari mu muhanda werekeza kuri KIST, ari mu modoka ye yo mu bwoko bwa Haval 5 ifite pulake nomero R MISS 12, imodoka yazamukaga iva mu Kiyovu yo mu bwoko bwa Carina ifite pulake nomero RAA 437 E itwawe n’uwitwa Serugo Espoir iraje iramugonga maze itwara imodoka ye nko muri metero 5, zombi zihita zigonga umumotari wari uhagaze ku ruhande aho witwa Mukundabantu Felix utwara moto ifite pulake RC 028 J.

Nk’uko Umuvugizi wa Traffic Police, Chief Inspector Ndushabandi JMV yabitangarije IGIHE, nta n’umwe mu bakoze iyo mpanuka wahasize ubuzima, uretse umumotari wakomeretse byoroheje ku kaguru no ku kaboko, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Yagize ati: "Uretse ibinyabiziga byangiritse cyane n’umumotari wakomeretse byoroheje, nta muntu iyi mpanuka yahitanye. ikindi kandi, ibi binyabiziga byose byari bifite ubwishingizi, nyuma yo gukora inyandiko, ba nyirabyo basabwe kujya kugaragaza uko impanuka yagenze, hagakurikiza ibisabwa byose."

Kuri ubu, Miss Mutesi Aurore nta kibazo cy’ubuzima yagize, uretse ubwoba kandi nabwo bukaba bwagabanutse.

Imodoka ya Miss Rwanda 2012 yangiritse
Chief Inspector Ndushabandi JMV, Umuvugizi wa Traffic Police
Uncle Austin na Arthur bahise baza kumuhumuriza
Ahabereye impanuka

Foto: Audace Willy Mucyo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza