Kwamamaza

Abahanzi 11 bazajya mu irushanwa rya 3 rya Primus bamenyekanye

Yanditswe kuya 2-03-2013 saa 19:32' na IGIHE
     


Mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ryo kumenya umuhanzi w’icyamamare kurusha abandi, Primus Guma Guma Super Star Season 3 (PGGS3), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya kabiri Werurwe 2013 hamenyekanye abahanzi 11 bazarirushanwamo muri uyu mwaka wa 2013.
Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’uruganda rwenga ibinyobwa mu Rwanda BRALIRWA ryagombaga kuzagirwa n’abahanzi 10 mu mwaka wa 2013, ariko kubera ko abahanzi babiri banganyije amajwi byatumye bombi bajyamo umubare w’abazahatana uhita uba abahanzi (...)

Mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ryo kumenya umuhanzi w’icyamamare kurusha abandi, Primus Guma Guma Super Star Season 3 (PGGS3), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya kabiri Werurwe 2013 hamenyekanye abahanzi 11 bazarirushanwamo muri uyu mwaka wa 2013.

Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’uruganda rwenga ibinyobwa mu Rwanda BRALIRWA ryagombaga kuzagirwa n’abahanzi 10 mu mwaka wa 2013, ariko kubera ko abahanzi babiri banganyije amajwi byatumye bombi bajyamo umubare w’abazahatana uhita uba abahanzi 11.

Buri muhanzi waje muri 11 bazahatanira PGGSS 3 yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 y’uko yatsindiye kuza muri aba batoranyijwe. Biteganyijwe ko ku ya gatandatu Werurwe aba 11 bazasinya amasezerano yo kwinjira muri PGGSS 3 hakazakuriraho ibikorwa bitandukanye bya PGGSS birimo no kujya mu duce dutandukanye tw’igihugu baririmbira abafana babo.

Abahanzi 10 bazahatana

1. Dream Boys

2. Bull Gogg

3. Riderman

4. Christopher

5. Urban Boyz

6. Kamichi

7. Senderi International Hits

8. Dany Nanone

9. Fireman

10. Knowless

11. Mico Prosper

IGIHE yakurikiranye uko ibirori byose byo kugaragaza abahanzi no mu mafoto

Hanze abakunzi ba muzika bari bategereje n'amatsiko menshi uko ibirori biza kugenda
Abitabiriye uyu muhango bari biteguye kumva abahanzi bazahatana

Abahanzi batandukanye bari bategereje kumenya abazahatana

Abitabiriye ibirori byo kumenya abahanzi bazahatana babanje gususurutswa binyuze mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwenga ibinyobwa BRALIRWA rutegura PGGSS, atangiza umuhango wo kumenyekanisha abahanzi bazahatana muri PGGSS 3 yavuze ko yateguwe neza hifashishijwe abafatanyabikorwa muri muzika nyarwanda, ashimira kandi abagize uruhare mu kugira ngo aya marushanwa azagende neza.

Irushanwa PGGSS ryatangiye mu mwaka wa 2011, ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umuhanzi Tom Close, ubwa kabiri ritwarwa na King James. Ubu hategerejwe umuhanzi uzaritwara ku nshuro ya gatatu uzatorwa muri 11 bamaze kumenyekana.

Amafoto: Parfait Karekezi

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved