Abahanzi 10 bazitabira PGGSS 3 baramenyekana kuri uyu wa gatandatu

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutorwa n’abanyamakuru, aba DJ, abatunganya muzika, abahanzi icumi ba mbere batsindiye kujya mu irushanwa Primus Guma Guma ya 3 (PGGSS3) bazatangazwa kuri uyu wa gatandatu tariki kabiri Werurwe 2013.
Ibyagendeweho mu gutora abahanzi bazitabira iryo rushanwa birimo kuba umuhanzi nibura agomba kuba afite imyaka 18, kuba nibura afite indirimbo eshanu zamenyekanye cyane kuva muri 2010 kugeza muri 2012, no kuba akorera umuziki mu Rwanda.
Ikindi kidasanzwe kizagaragara muri PGGSS3 ni (...)

Nyuma yo gutorwa n’abanyamakuru, aba DJ, abatunganya muzika, abahanzi icumi ba mbere batsindiye kujya mu irushanwa Primus Guma Guma ya 3 (PGGSS3) bazatangazwa kuri uyu wa gatandatu tariki kabiri Werurwe 2013.

Ibyagendeweho mu gutora abahanzi bazitabira iryo rushanwa birimo kuba umuhanzi nibura agomba kuba afite imyaka 18, kuba nibura afite indirimbo eshanu zamenyekanye cyane kuva muri 2010 kugeza muri 2012, no kuba akorera umuziki mu Rwanda.

Ikindi kidasanzwe kizagaragara muri PGGSS3 ni uko hazaba harimo abakemurampaka na bo bazatanga amanota mu gihe aba bahanzi bazaba baririmba imbonankubone (live).

Mu byo bazagenderaho mu gutora umuhanzi ushobora kuzatsindira iri rushanwa harimo uburyo azakora ’live music’, uko azitwara imbere y’abafana, uburyo ashimisha abafana n’imyitwarire ye mu gihe cy’amarushanwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza