Bamwe mu bahanzi batanze ubutumwa mu gihe twitegura kwinjira mu cyunamo

Yanditswe na Rutaganda Joel
Kuya 3 Mata 2013 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abanyarwanda barimo kwitegura kwinjira mu minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abahanzi batandukanye baganirye na IGIHE bagize ubutumwa batanga.
Mariya Yohana ni umwe mu bafashije abanyarwanda kuva mu bwigunge abinyujije mu ndirimbo zakunzwe cyane,nk’iyo yise “Intsinzi”. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’urubyiruko.
Ubutumwa yatanze yagize ati” Ndashimira Leta y’U Rwanda mbere na mbere yo ikomeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ikindi (...)

Mu gihe abanyarwanda barimo kwitegura kwinjira mu minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abahanzi batandukanye baganirye na IGIHE bagize ubutumwa batanga.

Mariya Yohana

Mariya Yohana ni umwe mu bafashije abanyarwanda kuva mu bwigunge abinyujije mu ndirimbo zakunzwe cyane,nk’iyo yise “Intsinzi”. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’urubyiruko.

Ubutumwa yatanze yagize ati” Ndashimira Leta y’U Rwanda mbere na mbere yo ikomeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ikindi navuga ni ugushimira urubyiruko rwarokotse Jenoside babashije kwiyubaka bamwe bakaba bari mu bayozi b’igihugu, kandi narushaho gukangurira abanyarwanda guhora tuzirikana abacu batuvuyemo tuziba icyuho”.

Masamba Intore umwe mu bahanzi bagize uruhare rwo kuzamura muzika nyarwanda we yagize ati” Ubutumwa nzahora ntanga igihe cyose bukubiye mu ijambo rimwe rigira riti” twibuke tuniyubaka”.

Masamba yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye guhora bibuka ariko banarushaho kwiteza imbere aho gutegereza izindi nkunga ziva mu maboko y’abandi.

Uwineza Josiane, uzwi cyane ku izina rya Miss Jojo yagize ati” Intambara yo guharanira kwigira iracyakomeza, niyo mpamvu twe nk’abanyarwanda tutagomba guhora duteze amaboko abanyamahanga. Cyane cyane ndabibwira urubyiruko kuko no muri Jenocide nirwo rwafashe iya mbere yo gukora amahano, rero twese hamwe muze dukomeze kwibuka abacu bazize uko baremwe, ariko turushaho kwiteza imbere”.

Bruce Melodie

Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakiri bato mu myaka ariko wumvise amateka yabaye ku Rwanda mu 1994, kuko we yari afite umwaka umwe, we yagize ati” Ndasaba Abanayarwanda bose muri rusange ko muri iyi minsi barushaho kwegera Imana cyane kurusha ibindi, kandi turushaho kwibuka ababyeyi bacu, abavandimwe n’inshuti zazize Jenoside yakorewe abatutsi”.

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bamaze gukora indirimbo zigarura umuco nyarwanda, ubutumwa yatanze yagize ati” ndasaba abanyarwanda bose ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, twe nk’urubyiruko turusheho guhindura amateka mabi yabaye mu gihugu cyacu twiteza imbere”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza