Abahanzi Kidumu na Fuse ODG basesekaye i Kigali

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Ukuboza 2012 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Abahanzi mpuzamahanga barimo Umurundi Kidumu Kibido n’Umunyaghana Fuse ODG bageze i Kigali mu kwitabira igitaramo cyo East African Party.
Aba bahanzi baje gutaramira Abanyarwanda, barahabwa ikaze kuri uyu wa mbere muri K Club.
Abanyarwanda bakunda umuziki bategereje igitaramo cya East African Party, kizaba ejo ku wa kabiri tariki 1 Mutarama 2012 kuri parikingi ya Stade Amahoro.
Aba bahanzi bombi bakigera mu Rwanda batangaje ko baje biteguye gushimisha Abanyarwanda mu buryo bushoboka. (...)

Abahanzi mpuzamahanga barimo Umurundi Kidumu Kibido n’Umunyaghana Fuse ODG bageze i Kigali mu kwitabira igitaramo cyo East African Party.

Aba bahanzi baje gutaramira Abanyarwanda, barahabwa ikaze kuri uyu wa mbere muri K Club.

Abanyarwanda bakunda umuziki bategereje igitaramo cya East African Party, kizaba ejo ku wa kabiri tariki 1 Mutarama 2012 kuri parikingi ya Stade Amahoro.

Umuhanzi Kidumu

Aba bahanzi bombi bakigera mu Rwanda batangaje ko baje biteguye gushimisha Abanyarwanda mu buryo bushoboka.

Fuse ODG

Fuse ODG wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Azonto”, ageze bwa mbere mu Rwanda.

Fuse ODG akigera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere yabwiye itangazamakuru ko ashima ibyo u Rwanda rwagezeho.

Fuse afite indirimbo yise ‘R.W.A.N.D.A.’, agaruka ku bwiza bw’abakobwa b’i Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza