Aime Bluestone

Biography
Amazina yanjye ni Muvunyi Aime Mbaraga, ndi umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB/Pop, Afrobeat n’izindi. Indirimbo yanjye ya mbere yitwa “Ni Wowe Nkunda”, ubu mfite indirimbo enye. Ndi mwene Mbaraga Joseph na Kavuna Jeannine, ntuye mu Gatsata. Niga mu mashuri yisumbuye hano i Kigali mu mwaka wa gatanu, mu bijyanye n’indimi. Natangiye ndirimba muri Korali yitwaga “Intama za Yesu” y’abana ya kera, noneho mpita nkora indirimbo yanjye ya mbere. Naje kujya mu marushanwa ya Talent Detection, ndatsinda mba uwa kabiri mu baririmba mu njyana ya RnB. Nyuma yaho naje guhura na Producer Chris Chettah dukorana indirimbo ya mbere yitwa “Ndaremerewe”, nyuma yaho dukorana n’indi ndirimbo yitwa “Kuki Ari Wowe” naririmbanye na Tom Close. Naje kongera gukora indirimbo yitwa “Nta Wundi” nyikoreye muri Celebrity... soma ibindi
Ibitekerezo byanyu kuri " Aime Bluestone "

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!